Gashirabwoba : Hatangiye imirimo yo kwimura imibiri y’ abazize jenoside yakorewe abatutsi mu rwibutso rushya

 AGASHIRABWOBA2.JPG Kuri uyu wa 10 Nzeri hatangiye imirimo yo kwimura imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatusti mu 1994 ishyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba rutari rwubatse ku buryo bubahesha agaciro nk’uko byifuzwa. Uku kwimura iyi mibiri bije ari igisubizo ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko batanezezwaga no nkubona ababo baruhukiye mu rwibutso bavuga ko rutabahaga icyubahiro kibagomba. Abaturage bavuga ko bakibona Akarere gatangira kubaka urwibutso rushya banejejwe na byo, bakishimira ko ababo bagiye kuruhukira ahantu heza. Karangwa Felix utuye mu Mudugudu wa Ruhinga I , Akagari ka Kagatamu Umurenge wa Bushenge ufite abe baguye I Gashirabwoba bakaba ari naho bashyinguye avuga ko anejejwe no kuba bagiye guhabwa icyubahiro kibakwiye. Yagize ati “ nta wabura kwishimira iki gikorwa cyiza nk’iki cyo gushyingura abacu mu cyubahiro kibagomba. Yongeyeho ko ari uburyo bwiza bwo kubika amateka bityo n’abana bakazayigiraho. Ati “ ubu buryo bagiye gushyingurwamo, buzatworohereza kubwira abana bavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi no kubasobanurira neza ibyabaye”.  AGASHIRABWOBA2.JPG Imva nshya izashyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi

Ubuyobozi bw’Akarere burahamagarira abarokokeye jenoside yakorewe abatutsi I Gaashirabwoba n’abafite ababo bahashyinguye aho bari hose kwitabira iki gikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro.

Uru rwibutso rushya rugizwe n’imva nini Kandi rwubatse mu buryo rworohereza abantu bose kurusura . hari kandi n’inzu nini irimo icyumba cy’inama , isomero ry’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi kandi rwubatse ku buryo bworohereza umuntu kwibuka .

 AGASHIRABWOBA2.JPG Inyubako irimo ibiro, sale, n’ibindi byumba bifasha mu gihe cyo kwibuka

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->