GIHOMBO : Hibutswe abazize jenoside bo mu cyahoze ari komini Rwamatamu
Hirya no hino mu Rwanda guhera ku itariki Ya 07 Mata abantu baba bibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu gihe cy’Iminsi 100 kigera ku wa 04 Nyakanaga umunsi Abanyarwanda bizihirizaho Ibohorwa ry’Igihugu gikuwe mu kangaratete ka Jenoside.
Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2016 ,Icyahoze ari komini Rwamatamu y’icyahoze ari perefegitura ya Kibuye kuri ubu igize imirenge itatu (Mahembe, Gihombo na Kilimbi) yo mu Karere ka Nyamasheke bibutse ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi bishwe urw’agashinyaguro umuhango wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Madame Mukandasira Cartas n’Intumwa ya Rubanda mu Nteko ishinga amategeko bwana KARENZI Théoneste hamwe n’izindi nshuti n’abavandimwe b’abaturage ba Rwamatamu.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Aimé Fabien yashimiye abantu mu nzego zose uburyo baje kubafata mu mugongo. Yasabye Abaturage ba Nyamasheke n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kurangwa n’urukundo aho kwimika urwango mu mitima ari na rwo rwadushoye mu mahano ya jenoside.
Mu buhamya bwatanzwe na Bwana HAKIZIMANA Théoneste yahamije ko jenoside itatewe n’ihanuka ry’indenge y’uwahoze ari umukuru w’Igihugu kuko na mbere ya 1994 hagaragaye ibimenyetso by’Urugomo byakorerwaga abatutsi. Ibi kandi byanashimangiwe n’Uhagarariye abarokotse jenoside banayiburiramo ababo bo mu cyahoze ari komini Rwamatamu Bwana MBERABAHIZI Raymond Chretien wavuze ko impamvu muri komini Rwamatamu hapfuye abatutsi benshi byanatijwe umurindi n’amabarura yakozwe mu 1991 ryagaragaje ko muri komini Rwamatamu na Gishyita bari umubare munini bigatuma abayikoze bahashyira imbaraga nyinshi ndetse ikaba yaranageragejwe mbere ya 1994 kuko n’ igihe Habyarimana yaraye apfuye mu gitondo saa kumi n’ebyiri bari bafunze inzira z’Amazi ngo hatagira uwambuka ajya muri Zayire kugeza n’ubwo baje kwasa amato ngo bazakora andi bamaze kurangizaho abatutsi. MBERABAHIZI we ahamya ko nta mutusti n’umwe wigeze arokokera ku butaka bwa Rwamatamu kereka wenda uwahungiye ahandi. Akomeza avuga ko jenoside hari ibibazo yakemuye aho yibaza uko byari kugenda iyo itaba ku mugaragaro kuko abantu barikuzashira ruhongohongo hakabura n’uwo kubibuka n’uwo kubara inkuru. Anashima kandi Ingabo zabashije guhagarika Jenoside zigaha igihugu umudendezo. Yanashimye abagize uruhare mu kuranga aho imibiri yashyinguwe igera ku 1233 ariko anasaba ko byakomeza bose bagahabwa icyubahiro bakwiye wenda tukajya twibuka gusa tudashyingura.
Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke Lieut.Col MUVUNYI Said yashimiye abarokotse jenoside kuko bakigaragarije ubutwari Igihugu. Yasabye abaturage kwamaganira kure ingengabitekerezo ya jenoside kuko nta muntu n’umwe wayungukiyemo.
Hon KARENZI we yashimiye abarokotse jenoside ku mbabazi bahaye abayibakoreye kuko ari umuganda ukomeye mu kubaka igihugu anaboneraho kugaya abateguye bakanakora jenoside, ababashyigikiye bakinabashygikiye kugeza ubu.
Umuyobobozi w’Intara y’Uburengerazuba wari n’Umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yavuze ko n’ubwo amateka ya jenoside ataryoshye mu matwi nta kundi byagenda tuzayavuga kuko ari ayacu. Yakomeje asaba Abaturage kurwanya bivuye inyuma ingengabiteerezo ya jenoside anasaba abari aho kuba intumwa kuri bagenzi babo batabonetse maze ubutaha bakazaboneka ari benshi ni bwo buryo bwo kurwanya ikibi. Yasabye urubyiruko n’abana bari benshi kuri uyu munsi kwitandukanaya n’ikibi bagaharanira ko bakubaka Igihugu cyiza kibereye Abanyarwanda.
Uyu munsi hashyinguwe imibiri 1233 y’abazize jenoside baruhukira mu rwibutso rwa Gihombo aho basanze bagenzi babo zasaga 48000 baribaharuhukiye.
TUYIZERE Jacques
PRMCO Nyamasheke