Guhinduka birashoboka: Minisitiri Jean Damascene yasoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa yagenewe abagororwa bitegura gusoza ibihano

Kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasoje icyiciro cya 4 cy'amahugurwa yateguriwe abagororwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi gusoza ibihano byabo mu Igororero rya Nyamasheke.

Aya mahugurwa yabereye abagororwa amahirwe mashya yo gusobanukirwa neza ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa, no kwiyubaka nk’abantu bazagirira akamaro imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Abahuguwe basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo, gufatanya n’abandi mu iterambere, no kuba abavugizi b’amahoro n’ubumwe aho bazaba bari hose nyuma yo gusubira mu muryango nyarwanda.

Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko kuba igihugu gishyira imbaraga mu kwigisha abagororwa indangagaciro zo kubana mu mahoro ari icyerekana ko buri wese afite amahirwe yo guhinduka no gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iki gikorwa cyanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Madamu Mukankusi Athanasie, hamwe n’inzego z’umutekano n’ingabo. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->