Gukoresha Ubutaka icyo bwagenewe ni umusanzu mu iterambere.
Abaturage bujuje ibisabwa bahabwa impapuro buzuza, bagahabwa ibyangombwa “Gukoresha ubutaka icyo bwagenewe ni ugutanga umusanzu mu iterambere”. Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho kuri uyu wa 12 Kamena 2017 mu Murenge wa Gihombo ubwo hatangizwaga ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ubutaka. Ubwo yatangizaga iki cyumweru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu Ntaganira Josoué Michel yashimiye abateguye iki gikorwa avuga ko kije gusubiza byinshi mu bibazo bifitanye isano n’ubutaka dore ko amakimbirane menshi ahera ku mikoreshereze mibi y’ubutaka. Yahamagariye abafite ibibazo bifitanye isano n’ubutaka kwitabira iyi gahunda kugira ngo icyumweru kizarangire basubijwe. Umubitsi w’Impapuro Mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba Munyangaju Jean Damascène yagarutse ku kamaro ko gutunga ibyangombwa by’ubutaka no gukoresha neza icyo ubutaka bwagenewe, avuga ko gutunga ubutaka udafitiye ibyangombwa bisa n’aho ntabwo ufite. Yagize ati “Gutunga icyangombwa cy’ ubutaka, ni ugutunga amafagaranga ariko kugira ubutaka butakwanditseho ni nko kutabugira.” Yakomeje avuga ko kandi gukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukora bitanga umutekano kuri nyirabwo bikanorohereza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta. Yagize ati “Ushobora kubaka ishuri aho wishakiye nyamara wareba neza ugasanga hari umuhanda wa gariyamoshi, ukaba usenyewe ku maherere”.
Muri iyi minsi itanu y’Ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ubutaka, hazatangwa serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ubutaka maze abazaba bujuje ibisabwa bahite bahabwa ibyangombwa byabo batagombye gutegereza igihe kirekire nk’uko bisanzwe bikorwa kuko abakozi babishinzwe bamara icyumweru cyose mu Karere.
Umubitsi w’Impapuro Mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba Munyangaju Jean Damascène
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…