“Gushyingura bizarangira ariko kwibuka byo bizahoraho” Hon MWIZA Esperence
“Hari abibaza ngo mbese kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bizarangira ryari? Wenda ikizarangira ni ugushyingura abacu no guha imibiri yabo icyubahiro ikwiye biturutse ku makuru azatangwa n’abazi aho baherereye ariko kwibuka byo ni iby;iteka ryose”. Aya ni amwe mu magambo yagarutweho na Honorable MWIZA Esperence ubwo yari mu muhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komini Rwamatamu ubu igize imirenge ya Gihombo, Kirimbi na Mahembe. Mu ijambo rye yakomeje ahamagarira abitabiriye kunga ubumwe bakirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyababibamo amacakubiri aganisha ku mwiryane wanavuyemo jenoside. Yagarutse ku banyamadini bimakaza umuco wo kudasaba imbabazi ku bakoze ibyaha ahubwo bahatira abahemukiwe gutanga imbabazi. Yagize ati “hamwe mu ho dusengera hirya no hino, badutoza gutanga imbabazi, ariko ntibadusabe gusaba imbabazi, barabicuritse, nibabanze batwigishe gusaba imbabazi”.
Ubwo hibukwaga abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abarokokeye muri Komini Rwamatamu batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba baciyemo, abandi bakavutswa ubuzima dore ko iyi komini iri no muzageragerejwemo jenoside na mbere ya 1994 kuko inshuro nyinshi abatutsi bahigwaga bukware.
Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi Brig Gen GATAMA Vicent yibukije abaturage ko kwibuka atari igikorwa cy’abarokotse gusa ahubwo ko ari icy’Abanyarwanda bose ari nabyo biganisha ku bwiyunge nyabwo. Yijeje ko umutekanao uhari kandi ko nta jenoside izongera kuba usibye n’iy’abatutsi ahubwo n’iy’undi uwo ari we wese.
Muri uyu muhango kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 58 y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basanze abandi 47124 baruhukiye mu Rwibutso rwa Rwamatamu
TUYIZERE Jacques
Public Relations, Media and Communication Officer
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…