GUTANGIZA ICYUMWERU CY'ICYUNAMO NO KWIBUKA31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BYABEREYE MU MIDUDUDU NO KU RWIBUTSO RWA GASHIRABWOBA KU RWEGO RW'AKARERE

Uwa 07 Mata 2025 waranzwe n'ibikorwa byo gutangiza icyumweru cy'icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwego rw'igihugu no mu turere muri rusange. 

Ku rwego rw'akarere ka Nyamasheke igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyabereye mu midugudu y'akarere no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirabwoba ho mu murenge wa Bushenge akagari ka Kagatamu mu mudugudu wa Ruhinga ya II. 

Uru rwibutso rwa Gashirabwoba ni urwibutso rw’Akarere rukaba ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside igera ku 20.173, ariko rukaba rufite umwanya wo kuba rwakwakira indi mibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abaturage bo mu murenge wa Bushenge n'abandi baturutse mu mirenge ihana imbibi n'umurenge wa Bushenge nka Shangi, Ruharambuga na Giheke (umurenge wo mu karere ka Rusizi). 


Abataurage benshi baturutse mu murenge wa Bushenge n'iyo bihana imbibi bitabiriye igikorwa gutangiza icyumweru cyo Kwibuka31, hakaba kandi hari n'abayobozi mu nzego zitandukanye uhereye ku murenge ukageza ku karere, Intumwa za Rubanda (Hon. SENANI Benoit & Hon. Ingabire Aline), abayobozi b'inzego z'umutekano mu karere, abayobozi b'amadini n'amatorero, n'imiryango ifite abayo baruhukiye mu rwibutso rwa Gashirabwoba.  

Mu ijambo ry'ikaze umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yagarutse ku bantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza ko hari icyizere ko Jenoside itazasubira ukundi. Yagize ati: “N’ubwo hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baba abari mu gihugu ndetse n’abari mu mahanga, dufite byinshi biduha icyizere cy’uko Jenoside itazongera; Ubuyobozi bwiza, bushyira umuturage ku isonga ,nibwo butuma twibuka twiyubaka nk’uko insanganyamatsiko ibivuga, Icyerekezo cy’igihugu, Politiki na Gahunda zoze bigamije Iterambere ry’Igihugu mu nkingi zose, ni byo nkingi ikomeye yo kwiyubaka kw’abanyarwanda.”

 “Twibuke Twiyubaka”


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->