Guverineri Mushya w’Intara y’Iburengerazuba yatangiriye ingendo ze mu karere ka Nyamasheke

Nyuma y’Umunsi umwe gusa atangiye imirimo ye mu Ntara y’Iburengerazuba, Umuyobozi mushya w’iyi ntara Bwana MUNYANTWARI Alphonse yatangiriye ingendo ze mu karere ka Nyamasheke.

Hari muri gahunda isanzwe yo kwakira no gukemura ibibazo by’Abaturage ya buri wa gatatu w’icyumweru nk’uko biri muri gahunda za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko abayobozi bagomba kujya basanga abaturage mu tugari no mu mirenge maze bakabatega amatwi bakanabasubiza bimwe mu bibazo bababafite.

Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Aimé Fabien yakiraga Umuyobozi w’Intara, mu izina ry’Indongozi yamushimiye ko ku ikubitiro yagendereye Akarere ka Nyamasheke akanabafasha kumva no gukemura ibibazo.

Mu ijambo rye ubwo yaramutsaga Abaturage bo mu Murenge Wa Gihombo Akagari ka Kibingo, Guverineri W’Intara y’Iburengerazuba yavuze ko ashimishijwe no kugera mu karere ka Nyamasheke ku ikubitiro. Yabibukije ko umunsi wa gatatu w’Icyumweru wahariwe kumva ibibazo by’abaturage bitarenze ku rwego rw’umurenge. Yashimiye abaturage ko uwo muco wo guhura bawugize uwabo ariko abibutsa ko badakwiye kurindira guhura ku wa gatatu ahubwo n’ikindi gihe bahura bakaganira bagakemurirana ibibazo nk’Abenegihugu mu buryo bubanogeye. Yakomeje yibutsa ko bakwiye gukemura ibibazo bikarangira maze abantu bakazagera ku rwego bicara hamwe batagiye gukemura ibibazo ahubwo bakicara baganira ku Majyambere. Yongeye kandi kwiutsa abayobozi ko ari inshingano zao kumva no gutega amatwi abaturage ndetse bakanabakemurira ibibazo batabanje gusiragira mu nzego zo hejuru

Uyu munsi kandi wanitabiriwe n’abandi bakozi b’Akarere, Ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi n’abadni bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kwegera abaturage.

 

TUYIZERE Jacques

PRMCO/NYAMASHEKE


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->