Ibyishimo byari byose ku baturage bo ku kirwa cya Mushungo ubwo hatahwaga umuyoboro w'amazi n'umuriro

Ifoto ya Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba afungura amazi ku ivomo ubwo hatahwaga umuyoboro w'amazi n'amashanyarazi ku kirwa cya Mushungo

Mu bisa nk'igitangaza ku baturage batuye ku kirwa cya Mushungo, akagari ka Nyarusange mu murenge wa Kirimbi, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe ubwo hatahwaga umuyoboro w'amazi n'amashanyarazi byagejejwe kuri iki kirwa, aho abaturage bavuga ko mbere bari mu bwigunge kandi bakagira n'imbogamizi zijyanye no kubona amazi meza n'umuriro rw'amashanyarazi, ibyatumye basigara inyuma mu iterambere. 

Ku wa 23 Ukwakira 2025 wari umunsi w'amateka ubwo hatahwaga ku mugaragaro ibi bikorwa remezo, abatuye iki kirwa biyemeza kubibungabunga no kubibyaza umusaruro biteza imbere kandi baharanira kugira ubuzima bwiza. Umwe mu batuye kuri iki kirwa mu ijambo rye ryo gushimira Leta n'abafatanyabikorwa bagize uruhare muri ibi bikorwa remezo cyane cyane kubagezaho umuyoboro w'amazi ureshya n'ibirometero 4.8, yagize ati: “Twajyaga tuvoma amazi mabi y'ikivu tugahura n'ingaruka ziterwa n'amazi mabi, none kuva tubonye amazi meza hehe n'indwra ziterwa n'umwanda. Twari tubayeho mu bwigunge, none ubu turashimira Leta n'abafatanyabikorwa batugejejeho amazi meza n'amashanyarazi, turabizeza kuzabungabunga ibi bikorwa kandi tukabibyaza umusaruro twiteza imbere." 

Umuyoboro w'amazi watashywe ku kirwa cya Mushungo wuzuye utwaye amafaranga agera kuri miliyoni 516 zatanzwe na !"World Vision Rwanda" hatabariwemo ingurange no kwimura abaturage ahubatswe ibikorwa by'uyu muyoboro w'amazi byishyuwe n'akarere ka Nyamasheke. Ibi bikorwa remeze bizafasha abaturage bagera kuri 741 batuye ku kirwa cya Mushungo bakaba bibumbiye mu miryango 140. 

Ibiroro byo gutaha ibi bikorwa remezo byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda Madamu Pauline Okumu, komite y'umutekano y'akarere itaguye n’abandi bayobozi. 

Abayobozi bafashe ijambo bashimiye abafatanyabikorwa ba Leta bagira uruhare mu bikorwa by'iterambere n'imiberho myiza y'abaturage, basaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo bahawe kugira ngo bizabafashe kwiteza imbere mu bukungu no mu mibereho myiza. 

Guverineri w'intara y'Iburengerazuba yashimiye abaturage bitabiriye ibirori byo gutaha umuyoboro w'amazi n'amashanyarazi, avuga ko ari umunsi w'ibyishimo kubera igikorwa cy'iterambere bagezeho kandi kikaba n'igikorwa cy'ubufatanye bukomeye hagati ya Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo. Yashimiye “World Vision Rwanda” uruhare rwayo mu gufasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda zayo cyane cyane iz'isuku n'isukura. Ati: “Uyu muyoboro rero twatashye none uzafasha abaturage bari kuri iki kirwa cya Mushungo kudakora ingendo ndende bajya gushaka amazi meza, bibarinde kandi no gukoresha amazi yanduye. Kuba abaturage babonye amazi hafi yabo biratuma abana batazongera gutinda kugera ku mashuri kubera kujya kuvoma kure, kandi umutekano n'isuku biziyongera. Baturage ba Mushungo, ibi bikorwa ni ibyanyu kandi mufite inshingano yo kubibungabunga no kubikoresha neza.” 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->