Guverineri w' Intara y' Iburengerazuba yagendereye Nyamasheke
Guverineri w' Intara y' Iburengerazuba Hon Lambert Dushimimana n' itsinda ayoboye ririmo Abagize Inama y' Umutekano Itaguye y' Intara n' abakozi b' Intara bagendereye Akarere ka Nyamasheke baganira n' Abakozi b' Akarere hibandwa cyane ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage (HSI).
Ubuyobozi bw' Akarere bwagaragarije aba bashyitsi ishusho rusange y' Akarere dore ko yaba Guverineri na bamwe mu bagize Inama y' Umutekano itaguye y' Intara ari bashya muri iyi Ntara.
nyuma y' ishusho rusange Akarere kanagaragaje aho kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y' umuturage baganira ku ngamba zo kubirandura kugira ngo umuturage abeho nta bimubangamiye nk' uko biri mu cyerekezo cy' Igihugu.
Nyuma y' ibiganiro itsinda rimwe rigizwe n' Abatekinisiye ryakoreye mu Murenge wa Macuba basuzuma ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage (HSI) muri uyu Murenge banasura bamwe mu bagenerwabikorwa, irindi tsinda ry' Inama y' Umutekano Itaguye y' Intara risura Ibitaro bya Kibogora baganira n' abakozi mu rwego rwo kureba imikorere yabyo na zimwe mu mbogamizi bafite zikeneye ubuvugizi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…