Guverineri w'intara y'Iburengerazuba n'abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage hashyingurwa abaturage 8 baguye mu mpanuka ya Nyirahindwe I
Kuri uyu wa 11 Nzeri 2025, mu murenge wa Cyato, Akagari ka Bisumo, habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro abaturage umunani (8) bitabye Imana ku wa 9 Nzeri 2025 mu mpanuka yabereye ku rugomero rwa Nyirahindwe I ruri kubakwa na Kompanyi ya DNG-Rwanda mu murenge wa Cyato, akagari ka Bisumo.
Uyu muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco, abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke barimo komite nyobozi, abahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, Komite y’Umutekano y’Akarere itaguye, Ingabo (RDF), izindi nzego z’umutekano, ndetse n’abaturage benshi bo mu mirenge ya Cyato na Karambi bari baje guherekeza ababo.
Mu ijambo Guverineri Ntibitura Jean Bosco yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yatanze ubutumwa bw’ihumure no gukomeza imiryango yabuze abayo, abizeza ko ubuyobozi bw’Intara n’Akarere ka Nyamasheke buzakomeza kubaba hafi muri ibi bihe bigoye, bubasindagiza mu rugendo rwo gukomeza kubaho nyuma y’iyi mpanuka ibabaje.
Imiryango yabuze abayo yasabye ubuyobozi ko bwabafasha gukurikirana iki kibazo kugira ngo abasizwe n'abaguye mu mpanuka bazabashe gukomeza kubaho, haboneka impozamarira yazabafasha gukomeza kubaho n'ubwo bigoye.
Numan Jafari uhagarariye kompanyi DNG-Rwanda yubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyirahindwe I yihanganishije imiryango y'abaguye mu mpanuka hamwe n'abakomeretse bari mu bitaro, abizeza ko iyi Kompanyi izaba hafi imiryango yasizwe n'abaguye mu mpanuka n'abakomeretse.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…