Guverineri w'intara y'Iburengerazuba yasabye abaturage b'akarere ka Nyamashke kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi

Umuyobozi w'intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yifatanyije n'abaturage b'imirenge ya Nyabitekeri na Shangi kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Iki gikorwa cyo kwibuka 31 cyabereye ku rwibutso rwa jenoside rwa Mukoma ruruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi igera kuri 567. 

Muri aka gace, jenoside yakoranywe ubukana nk'uko byagarutsweho na Jean Claude Mushimiyimana umwe wabashije kurokoka mu bana b'abahungu bagera kuri 80 bishwe n'interahamwe ubwo zari zimaze gushuka ababyeyi babo ko babajyanye kubashakira icyo kurya! 

Mu ijambo rye Guverineri w'intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yashimye ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko bakomeje gutwaza ntibabe nk’uko umwanzi ashaka. Yabasabye gukomeza icyizere badaheranwa n’ishavu n’agahinda.

Yasabye abaturage b’akarere ka Nyamasheke gukomeza kugira uruhare mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe zo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ati: “imiryango yanyu ibe igicumbi abayigize batorezwamo indangagaciro z’ubumwe bw’abanyarwanda. Abazi aho imibiri y’abatutsi bazize jenoside itari yashyingurwa iherereye, mugire ubutwari bwo kuyerekana ishyingurwe mu cyubahiro, muzaba mufashije umuryango nyarwanda.

Ndabasaba kwamagana mushize amanga abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe abatutsi, uwaba akigaragaraho ivangura iryo ari ryo ryose, abagoreka amateka, baba abari hano mu gihugu no hanze yacyo n’abahohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Abo bose tugomba gufatanyiriza hamwe kubamagana.

Ndasaba by’umwihariko urubyiruko kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya, kumenya amateka mabi yaranze igihugu cyacu, kugira ngo rushobore kubaka ejo hazaza rwitandukanya buri gihe n’ikibi cyose aho cyakomoka hose.

Ndasaba abaturage ba Nyamasheke gukomeza kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kuko yabagizeho ingaruka zikomeye. Mukomeze kubahumuriza, kubarinda kwiharira ibi bihe bikomeye banyuzemo, by’umwihariko bahabwe umutekano usesuye.”

“Twibuke Twiyubaka”


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->