Guverineri w’Intara y’iburengerazuba yasuye Akarere ka Nyamasheke
Kuri uyu wa Kabiri guverineri w’intara y’Iburengerazuba yasuye Akarere ka Nyamasheke aho yasuye ibikorwa bitandukanye
Mu ruzinduko rwe yasuye Kivu Choice Company Ltd yorora amafi hagamijwe kongera umusaruro wayo mu bwinshi no mu bwiza.
Yaganiriye n’abayobozi ba Kivu Choice Company Ltd ku mikorere ya Company,intego yabo n’Icyo bifuza ku buyobozi ngo ibikorwa byabo bigende neza kurushaho.

Nyuma yo gusura Kivu Choice Ltd,Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Shangi mu nteko z’Abaturage aho yabasobanuriye intego y’inteko z’abaturage cyane cyane mu kwikemurira ibibazo.

Mu gusoza,yakiriye ibibazo by’abaturage birakemurwa ibindi bihabwa umurongo w’Uburyo bizakemurwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…