Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon. Ntibitura Jean Bosco yasuye Akarere ka Nyamasheke aganira n’abayobozi ku mikorere n’imikoranire

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’Intara y’Iburengerazuba yo gusura no kuganira n’ubuyobozi bw’uturere, kuri uyu wa 08 Kanama 2025 Guverineri w’Intara y’Iburengerazubwa Bwana Ntibitura Jean Bosco yasuye akarere ka Nyamasheke aganira n’abayobozi ku ngingo zinyuranye zibanze ku mibereho myiza y’abaturage.

Uyu muyobozi yakiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ku cyicaro cyako, ahura n’abayobozi batandukanye barimo Komite Nyobozi y’akarere, Biro Njyanama y’akarere, Komite y’Umutekano y’Akarere itaguye, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu biganiro byahuje Hon. Guverineri n’abayobozi b’akarere, hagarutswe cyane ku ngingo zijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, imikorere n’imikoranire y’inzego zitandukanye mu karere, ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo burambye kandi bwihuse.

Ubuyobozi bw'akarere bwashimiye Hon. Guverineri bumwizeza ko bugiye gushyira mu bikorwa impanuro n'inama zinyuranye zatanzwe ku bw'inyungu z'umuturage. Bwavuze kandi ko ibikorwa bimwe na bimwe bigaragara ko bitagenda ku muvuduko ukwiye akarere kiyemeje kwishakamo ubushobozi kugira ngo ibyo bikorwa byihute cyane cyane kwihutisha kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye. 

Hon. Guverineri yasoje ashima ubwitabire, ikiganiro cyiza cyatanzwe n'akarere ku mibereho y'abaturage n'ibindi bikorwa by'iterambere ry'akarere muri rusange. Asaba imikoranire myiza kurushaho hagati y'ingabo n'inzego z'umutekano, JADF n'abandi kugira ngo akarere kagere ku iterambere ryihuse. Yasoje asaba ubufatanye mu karere, asaba abafite uburambe gufasha abakiri bashya mu kazi kugira ngo buri wese abashe gutanga umusaruro ukwiye.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->