Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasuye Nyamasheke, asaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no gusigasira umuryango

Nyamasheke, 14 Kanama 2025 – Mu rwego rwo kwegera abaturage no kuganira nabo kuri gahunda zinyuranye za Leta, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco, yasuye Akarere ka Nyamasheke, aganira n’abaturage bo mu Mirenge ya Rangiro na Cyato.

Ibiganiro byahuriyemo abaturage n’ubuyobozi byibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi: imiyoborere myiza, iterambere, n’imibereho myiza. Guverineri Ntibitura yasabye abaturage guha agaciro umutekano, abibutsa ko ari wo musingi w’ibikorwa byose by’iterambere. “Iyo tutagize uruhare mu kubungabunga umutekano, urahungabana. Ntabwo tuzabona umusirikare cyangwa umupolisi uhagarara kuri buri rugo ngo arurinde, ni ngombwa gutangira amakuru ku gihe,” Guverineri yibutsa abaturage.

Yagarutse kandi ku bibazo bikwirakwiza amakimbirane mu miryango birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano zitemewe, gusesagura umutungo, ubushoreke, uburaya, ubusambanyi n’izindi ngeso zisenya umuryango. Yabibukije ko umuryango ari ishingiro ry’igihugu, abasaba kuwusigasira no kuwurinda icyawuhungabanya.

Mu butumwa bwe, Guverineri Ntibitura yanasabye abaturage kujyana abana mu mashuri, abibutsa ko nta gihugu na kimwe ku isi cyateye imbere gifite abaturage batize. 

Guverineri yagarutse kuri gahunda zinyuranye nka Girinka, ubuzima, iterambere n'ibindi yizeza ubuvugizi kuri bimwe bisaba ubwo buvugizi, yizeza abaturage ko ibidasaba ubuvugizi Leta izakomeza kugenda ibibagezaho, ati: “mushonje muhishiwe.”


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->