Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yasuye Umurenge wa Cyato.

Kuri uyu wa 14 Nyakanga Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Madame MUKANDASIRA Cartas yasuye Akarere ka Nyamasheke Umurenge wa Cyato muri gahunda isanzwe yo kwegera abaturage no kuganira nabo. Uru ruzinduko kandi rw’Umuyobozi w’Intara yari aherekejwe n’Umuyobozi wa police mu Ntara ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo Rusizi na Nyamasheke.

Mu ijambo ry’Ikaze ryavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana KAMALI Aimé Fabien yashimiye Ubuyobozi bw’Intara budahwema kubaba hafi no kubafasha mu gukemura ibibazo by’Abaturage anaboneraho gushima Abaturage b’Umurenge wa Cyato uburyo ari Intangarugero mu karere.

Umuyobozi wa police mu Ntara y’Uburenganzira ACP MUTEZINTARE Bertin na we yashimiye abaturage b’Umurenge wa Cyato ko batagaragarwaho n’ibikorwa by’urugomo anaboneraho kubasaba gukomeza kubungabunga umutekano ngo hatazagira ubinjirana aturutse ahandi. Yabibukije kandi gukomeza urugamba rwo gusubiza abana ku mashuri, kwirinda amakimbirane yo mu ngo ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Intara na we yunze mu ry’abamubanjirije ashimira Abaturage uburyo bitabiriye ari benshi kandi bakeye anaboneraho kubabwira ko Abaturage ari bo bafite iya mbere mu miyoborere y’Igihugu kuko badahari abayobozi batabona uwo bayobora bityo abasaba gukoresha abayobozi babo anakangurira abayobozi kurushaho kwegera Abaturage. Yibukije abaturage impamvu yo gukorera ku mihigo kugira ngo bajye babasha kumenya ibyarangiye n’ibisigaye ngo bibafashe mu igenamigambi.

Yanageye kandi Abaturage umwanya wo kwinigura bakabaza ibibazo, bagatanga ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo byagenderwaho mu kubaka Igihugu muri rusange nUmurenge wa Cyato by’Umwihariko

 

TUYIZERE Jacques

PRMCO/ NYAMASHEKE


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->