Guverineri yaganiriye n’ abayobozi mu Murenge wa Nyabitekeri

Kuri uyu wa 25 Kanama 2021, Guverineri w' Intara y' Iburengerazuba aherekejwe na bamwe mu bagize  Komite y' Inama y' Umutekano Itaguye y' Intara bagize uruzinduko rw’ akazi mu Karere ka Nyamasheke bakorana inama n' abayobozi mu byiciro bitandukanye mu Murenge wa Nyabitekeri barimo abo mu nzego bwite za Leta, abikorera , abanyamadini, abayobozi b’ ibigo, abahagarariye ibyiciro byihariye n’ abandi bakora bikiganwa muri uyu Murenge.

Muri iyi nama ingingo yagarutsweho cyane ni iyo kwita ku mutekano nk’ Umurenge uri ku nkiko z’ Akarere ari na zo z’ Igihugu ariko hanagarukwa ku mutekano w’ imibereho myiza y’ abaturage (HIS)

Guverineri yashimiye abayobozi b’ uyu murenge ariko abasaba urushaho kwita ku baturage bafatanyije n’ inzego zose kuko ari bwo bagera ku musaruro ukwiye. Yabasabye kubanza gusobanukirwa ibibazo by’ umuturage kugira ngo babone gushaka uburyo bwo kubikemura basobetse amaboko kuko nta Wabasha gukemura ibibazo atanazi.

Umurenge wa Nyabitekeri utuwe n’ abaturage 3474 ukaba ufite ubuso bwa kikometerokare 73,42 ariko igice kinini cyawo kikaba kigizwe n’ amazi yo mu Kiyaga cya Kivu (41.60 km2 )ari na yo mpamvu abawutuye bakunze gukora imirimo yo kuroba ndetse bakanakangurirwa kororera muri iki kiyaga hifashishijwe za kareremba.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->