GUVERINERI YATANZE IKIGANIRO MU ITORERO

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/12/2016, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana MUNYANTWARI Alphonse yatanze ikiganiro mu Itorero ry’Abakuru b’imidugudu, Abagize inama Nyanama z’utugari ndetse n’imirenge ririkubera mu Karere ka Nyamasheke.

Ubwo yatangaga ikiganiro yaba kuri site y’Ishur Ryisumbuye rya Gafunzo no mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karengera,yakirijwe morale nyinshi cyane bigaragara ko abatozwa baryohewe n’itorero.

Mu kiganiro yatanze Umuyobozi w’Intara yagarutse ku Myumvire n’Imyitwarire ikwiye kuranga Umunyarwanda muri rusange n’Umuyobozi by’Umwihariko.

Yibukije abatozwa kombere y’umwaduko w’abakoroni mu Rwanda, Abanyarwanda bari bamwe.  Yagize ati “mbere y’uko ba gashakabuhake baza mu Rwanda, Abanyarwanda bari bamwe nta kibatandukanyije; mu ntambara zo kwagura u Rwanda bose barafatanyaga, n’aho bafashe bakaba Abanyarwanda buzuye batari igicagate nffo ni uko baje nyuma” aha yabibutsaga ko Ubunyarwanda ari yo ndangagaciro ikomeye bakwiye kwimakaza bityo bikanabavana mu kavuyo  k’isi  bikaafasha kwihitiramo uko bakwiye kubaho. Yabibukije ko imyumvire mibi yaranze u Rwanda bamaze guta iyo ndangagaciro yarukururiye  mu kaga bigera n’aho Abanyarwanda ubwabo bamarana.

Yibukije na none abatozwa ko imyumvire myiza yabohoye u Rwanda, ubu rukaba rukataje mu iterambere mu ruhando rw’amahanga. Aha rero yasabye aba bayobozi bari mu itorero kugira imyumvire yo hejuru, bituma imitekerereze iba ifututse bityo n’imikorere ikagaragarira bose ko ari iy’umuyobozi usobanutse. Yanaboneyeho kubasaba kutumvira amabwire y’ubonetse uwo ari we wese ahubwo abasaba gutera ikirenge mu cy’Intore izirusha intambwe maze bagaha abaturage ibyo babagomba bazirikana ko bagomba gukorera Umuturage ariko kandi banakorana na we. Yashimangiye Indangagaciro yo kwicisha bugufi no gutega amatwi abo bayobora abibutsa ko ari wo mwambaro ubabereye.

Iri torero ririkubera ku masite ane yo mu karere ka Nyamasheke rikaba rihuje abagera ku 2914 rikazamara imisi irindwi aho abatozwa bahawa ibiganiro binyuranye, uyu akaba yari umunsi waryo wa 3

 

TUYIZERE Jacques

Public Relatons, Media and Communication Officer


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->