Hasozwa icyumweru cy'icyunamo guverineri w'intara y'iburengerazuba yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Macuba ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa hanika

Ubwo hasozwaga icyumweru cy'icyunamo kuri uyu wa 13 Mata 2025, Guverineri w'intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Macuba kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Kuri iyi Paruwasi kimwe n'izindi nyinshi mu Rwanda hari hahungiye abatutsi benshi bizeye ko bahakirira, ariko batsembwa n'interahamwe nta kirengera. 

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw'i Hanika ruherereye mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba rukaba ruruhukiyemo abatusi bazize jenoside bagera ku bihumbi umunani magana ane na mirongo ine n'umwe (8441) harimo n'imibiri ibiri yabonetse ikaba yashyinguwe mu cyubahiro kuri iyu wa 13 Mata 2025. 

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyitabiriwe n'abayobozi ku nzego zitandukanye, abayobozi b'amadini n'amatorero, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace n'abaturage muri rusange. 

Mu ijambo ry'umushyitsi mukuru yahumurije abarokotse jenoside yakorewe abatutsi uko bakomeza ubutwari bagatwaza nyuma ya jenoside yabasigiye ibikomere bitoroshye, abizeza ko Leta y'u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ibafashe kubaho kandi babayeho neza. 

Yasoje asaba abaturage kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, kubafata mu mugongo no kwirinda icyahungabanya umutekano wabo.

“Twibuke twiyubaka”


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->