Hatangijwe gahunda ya “SHISHA KIBONDO”
Muri gahunda yiswe “Shisha kibondo” ababyeyi batwite, ababyeyi bonsa ndetse n’abana bari hagati y’ amezi atandatu na makumyabiri n’ane bari mu kiciri cya mbere cy’ubudehe bagenewe inkunga y’igikoma kirimo intungamubiri nyinshi izajya ifasha abana gukura neza.
Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame Claudette MUKAMANA, ubwo yatangizaga iki gikorwa mu Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke mu Murenge wa Kagano, iyi ni gahunda ya leta igamije gufasha abana bari mu kiciri cya mbere gukura neza.
Yasabye ababyeyi b’aba abana kurushaho kurangwa n’isuku kugira ngo ibyo bategura bibashe kugirira ababiteguriwe umumao nyawo. Yasabye kandi ababyeyi guha iri funguro abarigenewe kugira ngo bafatanye na leta kuzuza inshingano. Yibukije kandi ko kizira kugurisha aya afunguro.
Iri funguro ririgutangwa ni ifu y’igikoma ariko ibonekamo indyo yuzuye yaba ibirinda indwara, ibyubaka umubiri ndetse n’ibitera imbaraga.
Iyi gahunda izamara imyaka itanu ariko uko uzajya ahabwa iri funguro azajya agaragaza iminduka azajya avanwa muri iyi gahunda kugira ngo ahe umwanya abandi bityo gahunda izabashekugera kuri benshi,
TUYIZERE Jacques
PRMCO/NYAMASHEKE
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…