HATANGIJWE UMUSHINGA W’ Ubufatanye mu Guteza Imbere Ubworozi bw’ Amatungo Magufi n’ Amasoko y’ Ibiyakomokaho (PRISM-Project).
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu yatangije Umushinga w’ Ubufatanye mu Guteza Imbere Ubworozi bw’ Amatungo Magufi n’ Amasoko y’ Ibiyakomokahao (PRISM-Project).
Uyu mushinga ufite intego yo kurwanya ubukene binyuze mu guha ubushobozi abagabo, abagore n’ urubyiruko bwatuma bagira uruhare mu iterambere ry’ ubworozi.
By’ umwihariko uyu mushinga ufite intego yo kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubukungu bw’ imiryango ikennye binyuze mu bufatanye mu guteza imbere ubworozi bw’ amatungo magufu.
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’ uyu mushinga uzamara imyaka 5, hazatangwa amatungo magufi arimo ingurube, inkoko, intama ndetse n’ ihene bizahabwa imiryango isaga 3250
Ku ikubitiro muri uyu mwaka w’ ingengo y’ imari 2021-2022mu Karere hazatangwa inkoko 1750 n’ ingurube 150
Hazanubakwa kandi ibikorwaremezo birimo:
Abagenerwabikorwa b’ uyu mushinga bazaya bategurwa mu mahugurwa bazahabwa mbere yo guhabwa aya matungo, bubakirwe ibiraro babone kuyahabwa ndetse bahabwe n’ ibiryo byayo bizabafashe kuyitaho mu minsi ya mbera igihe azaba ataratangira gutanga umusaruro.

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…