Hatangijwe Ibikorwa by’Icyumweru cy’Ingabo “Army Week”

Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2017, mu murenge wa Kanjongo, Akagari ka Susa Umudugudu wa Gatebe ku ishuri Ribanza rya Gatebe, hatangirijwe ibikorwa by’icyumweru cy’Ingabo “Army Week” ahashyizwe ibuye ry’Ifatizo ahazubakwa ibyumba bitandatu by’Amashuri. Nk’uko byasobanuwe  n’ Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Honorable Isaac MUNYAKAZI wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, iyi minsi yiswe icyumweru cy’Ingabo uyu mwaka yabaye icyumweru kidasanzwe cy’ingabo kizafata igihe cy’amazi atatu. Mu gihe mu myaka ishize habaga icyumweru cy’iminsi irindwi gusa mu bikorwa by’icyumweru cy’Ingabo, kuri iyi nshuro ho ibikorwa bya bizamara igihe cy’Amazi atatu mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ibi bikorwa bizibanda ku buhinzi, ibikorwa remezo, … Mu ijambo ry’Intumwa y minisiteri y’Ingabo, Maj Gen Jacques NZIZA yibukije ko mu bufatanye n’Abanyarwanda bose bifuza gukomeza kubungabunga umutekano ushingiye cyane cyane ku Mibereho myiza y’Abaturage yo shingiro ry’umutekano Wuzuye. Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinwe Imibereho Myiza y’Abaturage wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba utabashije kuboneka Madamu Claudette MUKAMANA yashimiye byimazeyo Ingabo z’Igihugu zidahwema kwerekana ubufatanye mu iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda anizeza  ubufatanye mu kurinda ibigiye kubakwa muri iyi minsi n’indi izayikurikira kugira ng bizagirire umumaro abana b’u Rwanda muri Rusange n’aba Nyamasheke by’Umwihariko. Abana biga muri iri shuri bishimiye uburyo ubuyobozi bubatekerezaho none bukaba bugiye kubakura mu mashuri atari atunganye bukabashyira mu mashuri meza bavuga ko bizabafasha mu myigire yabo nabo bakaba bafite icyizere cy’ejo hazaza biringiye kuba abantu bakomeye. Ku  ishuri Ribanza rya Gatebe hatangirijwe uyu muhango hazubakwa ibyumba bishya bitatu, hasanwe ibindi bitatubyari bishaje  hanubakwe imisarani 24. Muri iyi minsi kandi yahariwe ibikorwa b’Ingabo z’Igihugu, hazubakwa ibiraro  hanatunganywe ibishanga bihingwamo imboga.     TUYIZERE Jacques Public Relations Media and Communication Officer

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->