Hatangijwe ibikorwa by’ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017 mu Murenge wa Mahembe hatangijwe ibikorwa by’Ubukangurambaga muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza “Mutuel de santé” 2017-2018.

Ubwo yatangizaga iyi gahunda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Aimé Fabien yibukije abaturage ko amagara aseseka ntayorwe kandi ko umubiri ubyara udahatse bityo ko bakwiye guhora biteguye ngo batazatungurwa. Yasabye abaturage kutarindira ukwezi kwa Nyakanga kugira ngo babone gutanga umusanzu kuko bigoye kubonera icyarimwe amafaranga, abasaba gutanga make make kugira ngo ubwo umwaka uzabe utangiye bazabe bemye nta kibabuza kwivuza igihe icyo ari cyo cyose byaba ngombwa.

Yasabye abafatanyabikorwa bose barimo n’abanyamadini gufatanya n’ubuyobozi bagashishikariza abaturage kwitabira iyi gahunda nta n’umwe usigaye inyuma maze nabo biyemeza ko bazakora ibishoboka byose ku buryo nta muturage uzasigara ativuza.

Abaturage babashije gutanga imisanzu yabo mu myaka ishize batanze ubuhamya bw’uburyo bagobotswe na mituweli mu bihe bigoye baboneraho gukangura bagenzi babo ngo bayitabire.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’ Umuyobozi w’Akarere Wngirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umukozi w’ ikigo cy’Ubwisungane RSSB Ishami rya Nyamasheke ufite MUSA mu nshingano n’Inzego z’Umutekano.

 

 

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->