Hatangijwe umushinga utera inkunga uburezi bw’abana b’incuke

Ku bufatanye n’Umuryango w’Abakorerabushake batagira imipaka (VSO) mu Karereka Nyamasheke hatangijweUmushinga utera inkunga uburezi bw’abana b’incuke.

Nk’uko byasobanuwe na Bwana NTEZIRYAYO Jean Paul Umuhuzabikorwa w’Umushinga VSO mu    ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyamasheke katoranyijwe  mu tundi turere twose ngokabe icyitegererezo muri  iyi gahunda. Yakomeje avugako mu bikorwa bazakora mu gihe cy’imyaka itatu bazamara  muri aka Karere bazibanda ku bikorwa biramba  kurusha kubaka ibishira mu gihegito. Bazibanda mu kubaka amashuri y’incuke hirya nohi no mu midugudu kugira ngobegereze abana bato amashuri, mu rwego rwokugabanya ingendo ndende bakora bajya ahubatse amashuri abanza binaviramo bamwekutiga ayo mashuri. Bazahugura kandi abarezi kugira ngo babashe kugira ubumenyi buhagije mu kurera abana b’incuke ndetse bazanafatanya n’ ababyeyi ndetse n’ ibigo by’ amashuri mu gikorwa cyo kurwanya imirire mibi kugirango umwana akure neza agwije ubwenge mu buryo bwose.

Umuyoboziw’Ishami ry’uburezi mu Karere ka Nyamasheke Bwana SINABAJIJE Alphonse wari uhagarariye Ubuyobozi bw’ Akarere yashimiye byimazeyo ubufasha bwa VSO abizeza ubufatanye kugira ngo barusheho kuzamura iremery’uburezi.

Yakanguriye ababyeyi n’abayobozi b’inzegoz’ibanze gukomeza ubukangurambaga kugirango abana bakomeze bagane amashuri y’incuke nta n’ umwe ucikanwe. Yabasabye kandi gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo kuzarangiza umwakawa 2017 buri mudugudu ufite ishuri ry’incuke. Yasabye ababyeyi kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye maze nyuma y’imyaka itatu y’umushinga bakazaba bagize ahobigeza.

                                                

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->