Hatangijwe umuyoboro w’Amazi Gatare-Nyamirundi uzakemura ikibazo cy’amazi meza mu mirenge 3
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukamana Claudette yatangije imirimo yo kubaka umuyoboro w’Amazi Gatare-Nyamirundi ureshya na km 27
Biteganyijwe ko uyu muyoboro uzuzura mu mezi 7 utwaye miliyoni zisaga 331 ukazageza amazi meza ku ngo 3560 zo mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri. By'umwihariko uzakemura ikibazo cy'amazi mu Kagari ka Ntango.
Abaturage bagiye bavuga ko bashimishijwe n’uyu muyoboro kuko uzakemura bimwe mu bibazo baterwaga no kutagira amazi meza igihe cyose bayakeneye kuko byabasabaga kuvoma amazi menshi bakayabika kuko atabonekaga iminsi yose bitewe no kuyasaranganya.
Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage gufata neza amazi n’ibikorwa remezo muri rusange kugira ngo bibashe kuramba no gutana umusaruro byitezweho.
Muri rusange abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bafite amazi meza ku kigereranyo cya 82.3% bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose 100% bazaba bavoma amazi meza.

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…