Hatangiye gukusanywa ibitekerezo byo mu igenamigambi rya 2021-2022
Umuyobozi w’ Akarere yatangije igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’ umwaka wa 2021-2022 mu Murenge wa Kagano /Akagari ka Gako Umudugudu wa Gitwa mu Isibo y’ Ubutwari.
Mu bitekerezo byatanzwe n'abaturage muri iyi isibo yatangirijwemo igikorwa bagaragaje inyota bafite y'umuhanda wa Tyazo-Rangiro-Yove kugira ngo ubuhahiranire na bagenzi babo bo mu mirenge ya Rangiro na Cyato irusheho kuba myiza; bagaragaje kandi ikibazo cy'ingufu nkeya z'amashanyarazi bafite, bifuza ko imiyoboro bubakiwe yakongererwa imbaraga kugira ngo na bagenzi babo bifuza gukurura umuriro babone aho bafatira.
Iki gikorwa kizakomeza kugeza ku wa 02/01/2021
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…