Hatashywe amazu 36 yubatswe ku nkunga ya Compassion International

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2016 mu Murenge wa Kanjongo habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro amazu 36 yubatswe mu Karere ka Nyamasheke ndetse binabera rimwe no gutaha andi 24 yo mu Karere ka Rusizi yose yubatswe ku nkunga y’Umuryango Compassion International aha twakwibutsa kandi ko aya mazu yari mu mihigo Amatorero aterwa Inkunga n’uyu mushinga nk’Abafatanyabikorwa b’Akarere yari yariyarasinyaye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke bakaba bawesheje ariko hakaba hakiri andi mazu 7 akiri kubakwa mu Murenge wa Gihombo nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’Umuryango Compassion International. Bwana Japhet n’Umuryango we ugizwe n’abantu bane umwe muri aba bubakiwe yashimiye Imana na Compassion International ndetse na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibaha umutekano bakesha Iterambere ryose. Yakomeje avuga ko batujwe muri iyo nzu bavanwe ahantu mu manegeka aho inzu yari yarabasiziyeho none bakaba bahawe inzu nziza. Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru w’umuryango Compassion International ku rwego rw’Igihugu Bwana John NKUBANA yashimiye Imana yo ibabashisha kugera kuri byinshi bagezeho anashima ubufatanye Leta y’u Rwanda idahwema kubagaragariza. Yijeje Ubuyobozi kandi ko batazahwema gushimangira ubufatanye no kwita ku Banyarwanda bababaye. Bwana KAMALI Aimé Fabien Umuyobozi w’Akarere ka Nyamashekeyashimiye byimazeyo ubufatanye n’Amatorero ndetse na Comapassion International mu kwesa Imihigo no gukomeza kubaka Ibikorwa biteza imbere Umunyarwanda n’Umuturage wa Nyamasheke by’umwihariko. Mu ijabo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Imana yabashishije abantu kugira umutima wo gutaba abagowe. Yaboneyeho kandi gushima ubufatanye bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa biganisha mu kwesa imihigo. Yasabye abagenerwabikorwa b’umushinga gukomeza kubungabunga ibyagezweho anabasaba ko inkunga batewe yabafasha kwikura mu bukene bikazabageza no ku rwego bazamura bagenzi babo bakiri inyuma batarindiriye abaterankunga baturutse ikantarage. Umuryango Compassion Interanational ukora ibikorwa bitandukanye by’impuhwe no kwita ku bababaye kurusha abandi cyane cyane bafasha abana kwiga ndetse no kubabonera ubwisungane mu kwivuza bo Rwanda rw’ejo hazaza. Mu Rwanda Compassion yatangiye ibikorwa byayo mu 1980 ariko kubera jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ibintu byinshi bigasenywa na yo yaje kongera gushinga imizi nyuma yayo kuri ubu ikaba ifite abana bayingayinga ibihumbi mirongo inani (80000) by’abana ifasha hirya no hino mu Rwanda. TUYIZERE Jacques PRMCO Nyamasheke

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->