Hatashywe ibyumba by’amashuri 31

photo name   Kuri uyu wa 29 Mutarama Minisitiri mu Biro Bya Perezida wa Repubulika Madamu Uwizeye Judith yifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke mu gutaha ibyumba by’Amashuri byubatswe mu mwaka wa 2017-2018. Nk’uko byagarutsweho na benshi muri uyu muhango, bishimiye uburyo Leta y’u Rwanda ishyize imbere imyigire y’Abana bayo, kuko ari ryo zingiro ry’ Iterambere. Yaba aabyeyi ndetse n’abanyeshuri bose bagaragaje imbamutima zabo kuri ibi bikorwa by’indashyikirwa bagezwaho n’Ubuyobozi bw’Igihugu. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Kamali Aimé Fabien na we yagarutse ku ishimwe ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu budahwema gutekereza ku mwana w’Umunyarwanda ndetse no kuba bwohereje Minisitiri ngo atahe aya mashuri, ibintu we abona ko ari iby’agaciro gakomeye. Umuyobozi w’akarere kandi yijeje Minisitiri ko aya mashuri yubatswe azafatwa neza kugira ngo agereku ntego yubakiwe.  Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri yashimiye ubufatanye bwaranze abantu bose kugira ngo hubakwe amashuri, yanasabye kandi ko inyubako nziza zikwiye kugiran isano n’imitsindire y’abanyeshuri. Yasabye kandi gukomeza kwita ku isuku y’aya mashuri ndetse n’iyo ku mubiri. Uyu mwaka hubatswe ibyumba by’amashuri byose hamwe 31 n’ubwiherero 36 naho uyu  munsi hatashywe ibyumba bitatu byubatswe ku Rwunge rwa Mutagatifu Pawulo Tyazo, ibyumba bitandatu n’ubwiherero butandatu byubatswe ku Ishuri Ribanza rya Buhoro Metodisite, n’ibyumba bitatu byo ku Ishuri ribanza rya Nyabinaga.   photo name photo name photo name photo name photo name

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->