Hatashywe inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere

photo name Kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2017 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yafunguye inyubako nshya yimukiyemo ibiro by’Akarere. Ubwo yafunguraga iyi Nyubako , Minisitiri yatemberejwe ibyumba bitandukanye birimo ibiro n’Ibyumba by’Inama ashima uburyo yubatse bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu. photo name Mu ijambo rye yagize ati “Ndashimira Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke n’Abayobozi uburyo biyubakiye inzu itagira uko isa ijyanye n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu. Minisitiri kandi yasabye abakorera muri iyi nyubako kurushaho kunoza serivisi zihabwa umuturage kugira ngo atavaho ayisiragiriramo Yagize ati “n’ubwo ntavuga ko serivisi zatangirwaga mu nyubako muvuyemo zari mbi, ariko noneho hamwe n’iyi nyubko nshya, zikwiye kurushaho kuba nziza cyane. Umuyobozi ‘Akarere Kamali Aimé Fabien yashimiye Leta y’u Rwanda .itarahwemye kubatera inkunga ibyaye iyi nyubako akomeza avuga ko bagiye kurushaho kunoza serivisi cyane ko mbere abakozi baribatataniye hirya no hinokubera koi biro byari bito, ariko ubu nibura buri shami rikaba rifite icyumba rihuriyemo, bikorohereza abagenerwa srivisi kubabonera icyarimwe Iyi nyubako yuzuye itwaye asaga miliyari iwe n’igice, ikaba irimo ibyumba bikorerwamo 43 n’ibyumba by’inama bitatu. photo name photo name photo name photo name photo name

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->