Hatashywe inzu y’ ababyeyi ku ivuriro ry’ ibanze rya Banda

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage yayoboye igikorwa cyo gutaha inzu y’ ababyeyi (Maternity) yubatswe ku ivuriro ry’ ibanze  (Poste de santé) rya Banda mu Kagari ka Banda mu Murenge wa Rangiro yubatswe ku bufatanye n’ Umufatanyabikorwa KAGENO.

 

Iyi nzu y’ Ababyeyi ije ari igisubizo ku babyeyi bakoraga ingendo ndende bajya gushaka serivisi zo kubyara ku bigo nderabuzima bya Yove na Rangiro  , yuzuye itwaye asaga miliyoni mirongo inani z’ amafaranga y’ u Rwanda (80,000,000 Frw)

Mu buhamya bwatanzwe n’ abakoresha iri vuriro bavuga ko ryabaruhuye ingendo ndende bakoraga ariko noneho iyi nzu y’ ababyeyi yo ikaba akarusho.

Vuganeza Claudine twasanze yaraye ahabyariye yagize ati “Ndishimye cyane kubera ko nabashije kubyarira ahantu hafi yo mu rugo kandi hakaba hasa neza rwose. Mbere twakoraga ingendo ndende banadutwaye mu ngobyi bikaturushya ariko ubu ndumva nezerewe”.

 

Ivuriro rito rya Banda ni ryo ryonyine ryemerewe iyi serivisi yo kubyaza bitewe n’ uko isesengura ryagaragaje ko ari agace kihariye gakwiye kwegerezwa iyo serivisi.

Umuyobozi w’ Umuryango Kageno mu Rwanda Musabyimana Elie yavuze ko impamvu zabateye kubaka iyi nzu y’ ababyeyi isa n’ iyatummye hubakwa ivuriro ry’ ibanze kuko nyine yari kure y’ ahandi babonaga izo serivisi. Nyuma y’ uko abaturage bakomeje kubisaba bakanabisa Guverineri w’ Intara y’ Iburengerazuba ubwo yasuraga Akagari ka Banda, Kageno yahise ibishyira muri gahunda zayo maze ubushobozi bubonetse irubakwa Akarere na ko gashaka ibikoresho nkenerwa.

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yashimiye byimazeyo Umufatanyabikorwa Kageno kubera iki gikorwa cy’ indashyikirwa yagejeje ku baturage ariko anasaba abaturage ko n’ ubwo babonye aho kubyarira habegerejwe bakwiye gukomeza kuzirikana gahunda yo kubonaza urubyaro kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Usibye iyi nzu y’ ababyeyi n’ iri vuriro, Umuryango Kageno wahinduye ubuzima bw’ Abatuye aka gace gaherereye hafi ya Pariki ya Nyungwe inabakura mu bwigunge aho inakora ibindi bikorwa bitandukanye birimo kurwanya imirire mibi mu bana babagaburira indyo yuzuye, bagafasha abana 300 biga mu ishuri ry’ inshuke babubakiye bakanagaburira abanyeshuri ku Rwunge rw’ Amashuri rwa Banda n’

Ivuriro rya Banda riganwa n’ abaturage bagera kuri 5200 buri kwezi n' ababyeyi bari hagati ya 10-12 buri kwezi


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->