Bamwe mu bagize komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererana n’Umutekano muri Sena y'u Rwanda baganiriye n'amatsinda y'ubumwe n'ubudaheranwa mu karere ka Nyamsheke
Senateri Hadija Ndangiza Murangwa akaba n'umuyobozi wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererana n’Umutekano muri Sena y'u Rwanda ari kumwe na mugenzi we Senateri Evode Uwizeyimana bakiriwe n'umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse kuri uyu wa 04 Kamena 2025, aho bari baje mu karere kugenzura ibikorwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.
Ubuyobozi bw'akarere bwagaragarije abasenateri isura y'akarere mu bikorwa mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda, aho akarere muri rusange kadahagaze nabi, ariko nanone hakaba hari ibikwiye kurushaho kwihutishwa nk'uko umuyobozi w'akarere yabigarutseho agira ati:" Ibyagaragaye bitameze neza ntabwo dukwiye gutegereza raporo izakorwa ngo badusabe kugira icyo dukora, ahubwo tugiye gutangira nyuma y'ibi biganiro ibibazo bihari bishakirwe ibisubizo binyuze mu nshingano z'ihuriro n'ubundi buyobozi bwahagarariwe muri iyi nama."
Senateri Evode Uwizeyimana yasabye ko urubyiruko narwo rwatekerezwaho rukaba bamwe mu batumirwa mu bikorwa by'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda, amara kandi impungenge abitabiriye inama ababwira ko abasenateri iki kibazo bamaze kukivuganaho na minisiteri y'uburezi, bikaba bitaganyijwe ko amateka ya jenoside azigishwa hakurikijwe ibyiciro by'abana mu mashuri kandi akigishwa n'abarimu bahawe amahugurwa.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…