Hon. Senateri Nyinawamwiza Laetitia yifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Gihombo mu kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Hon. Senateri Nyinawamwiza Laetitia yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Gihombo kuri uyu wa 20 Mata 2025 mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Gihombo byabereye mu kagari ka Butare mu mudugudu wa Rwatsi ahubatse urwibutso rwa jenoside ruruhukiyemo abatutsi bazize jenoside bagera ku bihumbi 49000. 

Benshi muri aba baruhukiye muri uru rwibutso bari bahungiye ku cyahoze ari komine ya Rwamatamu bahizeye ubuhungiro, nyamara ubuyobozi bwa Komini bubateza abicanyi, abo muri aka gace ndetse n'abaturutse ahandi.

Madamu Musabeyezu Jeannette warokokeye i Rwamatamu akaba yanatanze ubuhamya, yasobanuye uko abatutsi bo muri Rwamatamu bishwe urw'agashinyaguro batagira kivurira, bakicirwa kuri komini aho bari bahungiye bibwira ko barengerwa n'ubuyobozi nyamara bukabatsemba.

Hon. Senateri Nyinawamwiza Laetitia yahumurije abaturage b'umurenge wa Gihombo cyane cyane abacitse ku icumu n'abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa jenoside rw'icyahoze ari Rwamatamu by'umwihariko, ababwira ko jenoside itazongera ukundi kubera ubuyobozi bwiza bureberera abanyarwanda bose. 

Ati:" Urumuri rw'ikizere twacanye rukomeze rutubere urumuri rw'imiyoborere myiza, rube urumuri tuzahererekanya twese ku bazadukomokaho kuko dushaka u Rwanda rwiza, u Rwanda ruzira amacakubiri."

Yasabye abaturage b'akarere ka Nyamasheke gukomeza kugira uruhare mu ngamba leta y'u Rwanda yafashe zo kubaka ubumwe n'ubudaheranwa, abasaba kandi kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

“Twibuke twiyubaka”

Igikorwa cyo Kwibuka 31 jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Gihombo mu mafoto


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->