Ibiza, kimwe mu bibazo bihangayikishije akarere ka Nyamasheke n'igihugu muri rusange

Umuyobozi w'akarere wungirije Madamu Mukankusi Athanasie yakiriye umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) Bwana NGOGA Arstarque wagendereye akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo kurebera hamwe n'ubuyobozi bw'akarere ibijyanye n'imicungire y'ibiza. 

Akarere ka Nyamasheke kagaragarije Bwana Ngoga itsinda rishinzwe gukurikirana ibiza mu karere (district disaster command post) n'ibindi bikorwa byakozwe mu karere mu rwego rwo gukumira no gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza. Mu kiganiro cy'akarere kandi hagaragajwe ibitarakorwa bifatwa nk'imbogamizi ku migendekere myiza yo gucunga ibiza. 

Nyuma y'ikiganiro cyatanzwe n'akarere, Bwana Ngonga yatanze ikiganiro cyerekana muri rusange uko akarere ka Nyamasheke gahagaze ku bijyanye n'abagizweho ingaruka n'ibiza, imitungo n'ibikorwa remezo muri rusange, ashimira akarere ka Nyamasheke uko kitwara mu micungire y'ibiza kandi asaba ko hatabaho kudohoka. 

Yagiye inama ku bijyanye n'itsinda rishinzwe imicungire y'ibiza mu karere, yerekana ko iryo tsinda rikeneye kongerwamo abandi bantu kugira ngo ribashe gukora neza. 

Ku bijyanye n'imbogamizi z'ibikoresho bimwe na bimwe bikenerwa kugira ngo hagire ibisanwa mu byononwe n'ibiza, yijeje ko abikurikirana kugira ngo ibitaraboneka biboneke vuba. 

Yasabye akarere kandi ko hagira ibinozwa mu buryo bukoreshwa umunsi ku wundi mu gutahura no gukurikirana ibiza kugira ngo amakuru ku biza ajye atangwa yuzuye neza. 

Yasoje urugendo rwe asura ahagaragajwe nk'ahateye impungenge (Shangazi) bikaba bikwiye ko hagira igikorwa mu rwego rwo gukumira ko hazateza ibibazo mu minsi iri imbere. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->