Igenamigambi rihuriweho, intego y’inama y’iminsi ibiri ihuje akarere na bamwe mu bafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro JADF-Jyambere Nyamasheke
Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyamasheke, guhera ku wa 6-7 Kanama 2025, hateraniye inama ihuza ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako bibumbiye muri JADF-Jyambere Nyamasheke, igamije guhuza igenamigambi ry’abafatanyabikorwa n’iry’akarere mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire itanga umusaruro ku mibereho myiza n’iterambere ry’umuturage.
Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, aho yashimangiye akamaro k’iyi nama mu guhuza imbaraga n’igenamigambi hagati y’akarere n’abafatanyabikorwa bako mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’ingenzi byateganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’akarere muri rusange.
Ibikorwa by’iyi nama byibanze ku kugaragarizwa imiterere y’ibikorwa by’akarere cyane cyane ibigirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa birimo ibijyanye n’ibibazo bibangamiye abaturage, (human security issues) nk’imirire mibi, isuku, kubakira abatishoboye, imibereho myiza n’ibindi. Harebwe kandi igenamigambi ry’abafatanyabikorwa b’akarere mu rwego rwo kurijyanisha n’iry’akarere cyane cyane hashingiwe ku bisanzwe bikorwa na buri mufatanyabikorwa.
Abafatanyabikorwa b’akarere bafite uruhare runini mu mibereho myiza n’iterambere ry’akarere, bityo inama nk’iyi ikaba yitezweho kuzamura ibipimo by’ibikorwa by’akarere n’abafatanyabikorwa bako kandi bikazabasha gutanga umusaruro ugaragara ku baturage b’akarere n’iterambere ryako muri rusange.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…