Ikibazo cy’ imirire mibi mu bana bato gikwiye kuvugutirwa umuti urambye

Kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 hasojwe umwiherero w’ iminsi itanu wahuje inzego zitandukanye zirimo urwego rw’ Akarere, Ibitaro, n’ abafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’ ibikorwa byo kurwanya imirire mibi mu bana mu Karere ka Nyamasheke wateguwe ku bufatanye n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Imikurire y‘ Abana (NCDA) kibicishije mu Muryango ORORA WIHAZE uterwa ikunga na USAID

Uyu mwiherero wabaye umwanya mwiza wo gusuzuma ibikorwa byakozwe muri gahunda  y’ Akarere yo kurwanya Imirire mibi mu bana mu mwaka wa 2020-2021 ndetse no gutegurira hamwe gahunda y’ umwaka wa 2021-2022 harebwa ahakwiye kngerwa imbaraga kugira ngo iki kibazo kivugutirwe umuti mu buryo burambye.

Zimwe mu ngamba zafatiwe muri uyu mwiherero zirimo guhuza imbaraga z’ ubuyobozi bwite bwa Leta, iz’ abafatanyabikorwa batandukanye (Imiryango itegamiye kuri Leta, Inganda, Abanyamahoteli, abanyenganda,..) nta n’ umwe usigaye inyuma kugira ngo barwanye imirire mibi n’ igwingira mu bana bari munsi y’ imyaka itanu

Izi gahunda zirimo koroza imiryango igaragaramo imirire mibi no kubakangurira kurya ibikomoka ku matungo, kubafasha gukora imirima y’ igikoni no gutera ibiti by’ imbuto ndetse no kurushaho gukurikirana ko abana bagaragaweho  imirire mibi baivamo, gukangurira ababyeyi kujyana abana mu mareroro n’ ibindi.

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza wayoboye uyu mwiherero yashimiye ubushake abafatanabikorwa bagaragaje nk’ umusanzu wo kurinda abanda imirire mibi n’ igwingira, avuga ko ari bizatuma bicika burundu maze tukagira Igihugu kizira abana bagwingiye.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->