Ikigo iriba Shalom Rwanda (Nyabitekeri) cyasuwe n'ubuyobozi bw'akarere

Kuwa 24 Gashyatare 2025 umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukankusi Athanasie yasuye Iriba Shalom Rwanda ho mu murenge wa Nyabitekeri.
Umuyobozi wungirije w'akarere akigera muri iki kigo  yakiriwe na Bwana Kabuyanda Nzaramba umuyobozi ikigo Iriba Shalom Rwanda ari kumwe n'umuyobozi w'umurenge wa Nyabitekeri Bwana Mudahigwa Felix. Bamutembereza ikigo, bamusobanurira uko abakecuru bitabwaho mu buzima bwa buri munsi.

Nyuma yo kwerekwa bimwe mu bifasha abakecuru kwitabwaho, umuyobozi wungirije w'akarere yabashimiye umurimo mwiza wo kwita kuri aba bakecuru kandi ajya inama kuri bimwe bikwiye kunozwa kurushaho.
Nyuma yo gutemberezwa, umuyobozi yahuye n'abakecuru baba muri iki kigo cy’amasaziro arabasuhuza. Bamwakiranye ibyishimo byinshi bamuririmbira uturirimbo tunyuranye.


Habayeho umwanya aganira nabo kandi arabakomeza abereka ko n'ubwo amateka mabi ya Jenoside yabasigiye ibikomere binyuranye, Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda itari gutuma bakomeza kubaho nabi.
Ati: "ni yo mpamvu haba haratekerejwe ibikorwa nk'ibi kugira ngo mugire amasaziro meza. Ibi byose rero bigerwaho kubera imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. Muramuzi? Nabo bati: “ bati turamuzi!”

Uretse kwita kuri aba bakecuru, Iriba Shalom Rwanda ifite n'indi mishinga irimo kwigisha urubyiruko kudota aho 18 baheruka gusoza bose bahawe imashini zidoda. Iriba Shalom Rwanda kandi yigisha urubyiruko gukoresha mudasobwa mu rwego rwo kunganira Leta kuzamura umubare w'urubyiruko rufite ubumenyi mu ikoranabuhanga, abagera kuri 60 bakaba baramaze gusoza amasomo yabo. Si ibyo byonyine kuko Iriba Shalom Rwanda itera inkuga n’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi aho yatanze amatungo maremare n’amagufi mu rwego rwo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima.


Umuyobozi w'akarere wungirije yasuye urubyiruko rugera kuri 20 rwatangiye ikiciro cya gatanu cyo kwiga kudoda rurimo abatewe inda zitateganijwe bakaba bafashwa na Iriba Shalom Rwanda kwiga umwuga wo kudoda kugira ngo babashe kwiteza imbere ariko baba mu b’imbere mu bafashamumvire b’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima.
Umuyobozi wungirije w'akarere yashimiye uru rubyiruko ruri kwiga kudoda, ababwira ko ayo ari amahirwe bafite kuba Iriba Shalom Rwanda yarashyizeho uburyo nk'ubu bwo kubafashwa kwiga umwuga. Yababwiye ko n'ubwo harimo ababyaye mu buryo butateganyijwe ariko bagifite amahirwe yo kwiga uyu mwuga kandi ukabagirira akamaro, ati : “murasabwa kwirinda icyatuma mwongera gusama inda zitateganijwe kuko iri kimwe mu bibicira ejo hazaza.”


Iriba Shalom Rwanda ni umuryango udaharanira inyungu ugamije gufasha no komora ibikomere benshi mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi, ukaba unagamije kwimakaza isanamitima n'ubumwe n'ubwiyunge. Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi Uwimana Denyse yagize igitekerezo cyo gushinga umuryango udaharanira inyungu Iriba Shalom Rwanda, ariko ntiyagarukira ku Rwanada gusa ashinga Iriba Shalom Mpuzamahanga wavuga ko Iriba Shalom Rwanda ari ho wakomotse, bityo ashinga ikigo cy'amasaziro ku bakecuru barokotse Jenoside mu murenge wa Nyabitekeri aho yari yarashatse mbere ya Jenoside kuko yasuraga abakecuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaganiraga mu buryo bw’isanamitima ariko akabona bidahagije hari ikindi gikwiye gukorwa mu rwego rwo kubafasha. Nibwo yagize igitekerezo cyo kububakira ikigo cy’amasaziro kuko yabonaga bakeneye kwitabwaho by’umwihariko mu buryo bwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo, gufasha mu buryo bw'isanamitima, ubumwe n'ubwiyunge. Ibi byaje gukunda rero afatanyije n'abafatanyabikorwa bo mu mahanga no murwanda bubaka iki kigo cy'amasaziro y’abo bakecuru cya Iriba Shalom Rwanda. Muri rusange rero hariho Iriba Shalom Rwanda na Iriba Shalom Mpuzamahanga kubera ko igitekerezo kitagarukiye ku banyarwanda by'umwihariko ahubwo no gufasha abandi bafite ibibazo nk'iby'abanyarwanda banyuzemo bo mu mahanga. 


Umuyobozi wa Iriba Shalom Rwanda i Nyabitekeri Bwana Kabuyanda Nzaramba yavuze ko ibikorwa bya Iriba Shalom bigamije gushyigikira ibikorwa by’ubumwe n'ubwiyunge n’isanamitima, bityo ikaba n'impamvu hashyirwa imbaraga mu guhuza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n'abayikoze kugira ngo habeho ubwiyunge binyuze mu gusaba imbabazi ku bakoze Jenoside no kuzitanga kubayikorewe.

 

 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->