Ikiguzi cy'amahoro dufite kiraremereye ku buryo nta wakwemera gusubira mu byo twavuyemo.
Byagarutsweho na Depite Uwingabe Solange ubwo yaganiraga n'abaturage bo mu mirenge wa Nyabitekeri akagari ka Muyange mu mudugudu wa Buhokoro kuri uyu wa 03 Kamena 2025 ubwo iyi ntumwa ya rubanda yari yasuye uyu murenge mu rwego rwo gukurikirana uko serivisi zigera ku baturage.
Yabwiye abaturage ko abadepite bari mu kazi ko kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ariko kandi mu Rwanda tukaba turi mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yasabye abaturage gusubiza amaso inyuma bakareba amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bityo bagafata ingamba zo kubana neza, ubumwe n'ubudaheranwa, biteza imbere kandi basigasira ibyagezweho.
Ati: "Ikiguzi cy'amahoro dufite kiraremereye ku buryo nta wakwemera gusubira mu byo twavuyemo. Ibitari iby'i Rwanda tubireke tubeho mu bwumvikane, twibereho mu bumwe n'ubudaheranwa ariko cyane cyane turinde ibyagezweho."
Hon. Uwingabe Solange yahaye umwanya abaturage babaza ibibazo afatanya n'ubuyobozi bw'akarere n'umurenge kubiha umurongo.




Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…