Ikiguzi cyatuma abanyarwanda babana mu mahoro, abantu bakubaha abandi, bakumva ko bagomba kubaho tuzagitanga: Brig. Gen. Albert Rugambwa
Nyuma y'uko Nyirangirinshuti Theresi, umuturage wo mu murenge wa Shangi kandi akaba yari yaracitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yiciwe mu ijoro ryo ku wa 16 -17 n'abagizi ba nabi bataramenyekana, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025 ubuyobozi bw'akarere n'inzego z'umutekano basuye abaturage b'umurenge wa Shangi batanga ubutumwa bw'ihumure ku baturage kandi bafata mu mugongo umuryango wa Nyirangirinshuti n'abacitse ku icumu muri rusange.
Brig. Gen. Albert Rugambwa uyobara brigade ya 201 mu butumwa bwe yasabye abaturage kubana neza kandi bakagira umuco wo gutabarana. Yavuze ko hazakomeza gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda babane neza, ati: “Ikiguzi cyatuma abanyarwanda babana mu mahoro, abantu bakubaha abandi, bakumva ko bagomba kubaho tuzagitanga.”
Yahumurije umuryango wa Nyirangirinshuti wishwe, abizeza ko inzego z'ubutabera zikora uko zishoboye abamwishe bakamenyekana kandi hagatangwa ubutabera bukwiye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…