Ikipe y’Umurenge wa Mahembe yongeye guhagararira Akarere mu Mararushanwa Umurenge Kagame Cup mu bagabo.

Hashize igihe kitari gito buri mwaka hategurwa amarushanwa agamije kwimakaza imiyoiborere myiza yitiriwe Umukuru w’Igihugu “Umurenge Kagame Cup Competition” mu turere twose. Aya marushanwa yagiye aba umwanya mwiza wo gutambutsamo ubutumwa buhabwa ababbitabiriye iyi mikino ariko kandi bananasusuruka bakanidagadura.

Ubutumwa butandukanye butangwa bwibanda ku kwirinda inda z’imburagihe, kwirinda ibiyobyabwenge, kurwanya ruswa n’izindi gahunda nyinshi zireba cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo mubare mwinshi ukunze kwitabira.

Mu Karere ka Nyamasheke kimwe n’ahandi , muri uyu mwaka aya marushanwa yatangiriye mu Murenge wa Nyabitekeri ku wa 01 Gashyantare 2019 ubwo hizihizwaga  munsi w’Intwari z’Igihugu  urugendo rukomeza imirenge igenda ihuzwa uko byateguwe.

Kuri uyu wa 17 Werurwe nibwo hakinwe imikino ya nyuma y’aya marushanwa ku rwego rw’Akarere maze ikipe y’Umurenge wa Mahembe itsinda iya Bushekeri ibitego 3-0 iba ari yo yegukana igikombe  binayihesha amahirwe yo Kongera guhagararira Akarere mu Ntara y’Iburengerazuba muri aya marushanwa.

Mu bagore ikipe y’Umurenge wa Gihombo ni yo ihagarariye Akarere nyuma yo gusoza urugendo itsinze iy’Umurenge wa Kagano ku mukino utaboroheye kuko iminota 90 yarangiye nta n’imwe ibashije kureba mu izamu hakitabazwa penaliti maze Gihombo igatsinda 4-3 za Kagano.

                  

Si ubwa mbere iyi kipe ya  Mahembe  igeze kure muri iri rushanwa kuko n’umwaka ushize yageze ku mukino wa nyuma ku rwego rw’Igihugu ikazagusezererwa n’iy’Umurenge wa Nyarugenge yo mu Karere ka Nyarugenge.

    


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->