IKITURAJE ISHINGA NI ITERABERE N’IMIBEREHO MYIZA Y’UMUTURAGE
“Ikituraje ishinga ni iterambre n’imibereho myiza y’Umuturage” aya ni amagambo yavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi ibiri w’Abakozi b’Akarere bakorera ku karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’ Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamasheke bibumbiye mu ihuriro JADF JYAMBERE NYAMASHEKE wabereye mu karere ka Rubavu ku wa 02-04 Nzeri 2016
Uyu Mwiherero nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’Akarere Bwana KAMALI Aimé Fabien wari ugamije kongera ikibatsi mu mikorere n’imikoranire kugira ngo hanozwe uburyo bwo guha serivise nziza umuturange ari we twese dukorera yaba abo mu buyobozi bwite bwa leta cyangwa abikorera.
Bwana Alexis SHIRIMPUMU Umuhuzabikobikorwa w’Umushinga wo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi (CORE) Ukorera muri Worl Vision nk’umwe mu bafatanyabikorwa w’Indashyikirwa yafashe umwanya ashimira ubufantanye buhebuje basanze mu Karere ka Nyamasheke. Yaboneyeho kwerekana bimwe mu bikorwa byagezweho ku bufatanye bw’uyu mushinga n’Akarere birimo guhugura amatsinda y’Urubyiruko n’abagore guhanga imirrimo idashingiye ku buhizi ndetse bakanabaha ibikoresho bitandukanye byo gukora iyo mirimo birimo imashini zibaza, izidoda, mudasobwa n’ibindi byinshi.
Umuhuzabikorwa w’Umushinga HEIFER INTERNATIONAL mu turere twa Nyamasheke na Rusizi na we witabiriye uyu mwiherero yashimiye Akarere uburyo kaborohereza muri gahunda zabo zo gushyigikira ubworozi harimo koroza abatishoboye no gufatanya mu buvuzi bw’amatungo ndetse no kunoza uburyo bwo gucuruza ibikomoka ku matungo(amata).
Abakozi n’abafatanyabikorwa bafashe akanya barebera hamwe ibitagenda neza bafata n’ingamba zo kubinoza harebwa cyane ku nyungu z’umuturage.
Abakozi n’abafatanyabikorwa bafashe n’umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa remezo byo mu karere ka Rubavu aho basuye umuhanda wakozwe n’amabuye aconze neza yakozwe n’imashini iri muri ako karere mu rwego rwo kubigiraho ngo barebe icyo bakorera imihanda yo mu karere ka Nyamasheke.
Ubwo yasozaga iyi minsi 2 y’umwiherero, mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu Bwana NTAGANIRA Josué Michel yashimiye abakozi n’abafatanyaikorwa ku bitekerezo byiza kandi byubaka batanze anabasaba ko imyanzuro yawufatiwemo yava mu mpapuro maze igashyirwa mu bikorwa muri rwa rwego rwo kwita ku muturage.
TUYIZERE Jacques
PRMCO/NYAMASHEKE