Imbuto Foundation yahembye abakobwa bitwaye neza

Kuri uyu wa 26/03/2017 mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Nyamasheke Imbuto foundation yahembye abana b’Abakobwa batsinze neza mu bizamini bya leta (Amashuri abanza, ikiciro rusange n’igisoza amashuri yisumbuye)baturutse mu turere  twa Nyamasheke,Rusizi na Karongi

Umuhango wayobowe na Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Dr. NZAHABWANIMANA Alexis, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Abayobozi b’Akarere Bungirije bombi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage , Umuyobozi w’Ingabo mu karere  hamwe na delegation yaturutse mu mbuto iyobowe na Deputy DG John NTIGENGWA.

Yaba Dr Berthe na Major Rose URUJENI batanze ubuhamya bwa’aho bigegeje, bose bakanguriye abana b’abakobwa gutinyuka bakabona ko nta cyabananira bagishyizeho umutima banasaba imiryango kubitaho cyane.

Mu butumwa nyaukuru bw’uyu munsi, Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Dr. NZAHABWANIMANA Alexis yagarutse ku mpamvu zitandukanye zituma umwan aw’Umukobwa asigara inyuma. Yavuze ko ku bijyanye n’amategeko mu Rwanda tumaze kugera kur byinshi ariko ko hakiri imbogamizi mu myumvire aho usanga imirimo imwe n’imwe yarabaye iy’abakobwa. Yasabye ababyeyi gutanga urugero rwiza ku bana babo kugira ngo batazakura azi ko ari ko bigenda. Aha yatanze urugeo agira ati “sinumva impamvu imirimo imwe n’imwe yaharirwa abakobwa mu gihe abahungu bigaramiye, kuki ari ihame ko umwana agomba guhekwa na nyina gusa kdi na se afite umugongo? Tugoma guhindura imyumvire. Kuki se buri gihe abakobwa bahora bategerereje ubuzima ku bahungu cyane cyane mu gihe cyo kubaka urugo? Kuki wumva wajya mu nzu ari uko ari we uyubatse?

Abana bahembwe ashimiye Nyakubajwa Perezida wa Repubulika by’umwihariko Madamu we Jeannette KAGAME uburyo adahwema kugaragaza ko umwana w’umukobwa ashoboye ndetse akanabashyigikira mu buryo bumwe ndetse n’ubundi dore ko ari na we muyobozi Mukuru wa Imuto Foundation.

Hahembwe abana 26 bahabwa bimwe mu bikoresho by’ishuri abandi bahabwa mudasobwa ngendanwa.

 

TUYIZERE Jacques


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->