Imibereho myiza y'abatuye ibirwa biherereye mu kiyaga cya Kivu ho mu karere ka Nyamasheke
Ku gicamunsi cy'uwa 04 Kamena 2025, umuyobozi w'akarere wungirije ushizwe ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré yakiriye abasenateri Prof. Nyiyomugabo Cyprien na mugenzi we Kanziza Epiphanie bo muri komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu muri Sena y'u Rwanda baje mu karere ka Nyamasheke kugenzura no gukurikirana imibereho y'abaturage batuye ku birwa bitandukanye mu kiyaga cya Kivu mu gice cy'akarere ka Nyamasheke.
Bagaragarijwe mu buryo burambuye imibereho y'abaturage batuye ku birwa binyuranye nka Mushungo, Kirehe n'ibindi biherereye mu mirenge ya Kirimbi na Macuba. By'umwihariko harebewe hamwe ibijyanye n'uburyo abo baturage bagerwaho na serivisi zinyuranye zisanzwe zigenerwa abaturage badatuye mu birwa nk'amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi n'ibindi.
Biteganyijwe ko abasenateri bazasura abaturage batuye ku birwa byo muri Kivu mu karere ka Nyamasheke kuwa 05 Kamena 2025, aho bazirebera imibereho y'abo baturage kandi bakagirana nabo ibiganiro.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…