Imibereho myiza y'abatuye ibirwa biherereye mu kiyaga cya Kivu ho mu karere ka Nyamasheke

Ku gicamunsi cy'uwa 04 Kamena 2025, umuyobozi w'akarere wungirije ushizwe ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré yakiriye abasenateri Prof. Nyiyomugabo Cyprien na mugenzi we Kanziza Epiphanie bo muri komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu muri Sena y'u Rwanda baje mu karere ka Nyamasheke kugenzura no gukurikirana imibereho y'abaturage batuye ku birwa bitandukanye mu kiyaga cya Kivu mu gice cy'akarere ka Nyamasheke. 

Bagaragarijwe mu buryo burambuye imibereho y'abaturage batuye ku birwa binyuranye nka Mushungo, Kirehe n'ibindi biherereye mu mirenge ya Kirimbi na Macuba. By'umwihariko harebewe hamwe ibijyanye n'uburyo abo baturage bagerwaho na serivisi zinyuranye zisanzwe zigenerwa abaturage badatuye mu birwa nk'amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi n'ibindi. 

Biteganyijwe ko abasenateri bazasura abaturage batuye ku birwa byo muri Kivu mu karere ka Nyamasheke kuwa 05 Kamena 2025, aho bazirebera imibereho y'abo baturage kandi bakagirana nabo ibiganiro. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->