Imibiri 29 y'abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kirimbi.
Umurenge wa Kirimbi nk'umwe mu mirenge 15 y'akarere ka Nyamasheke nawo wahekuwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ubwo uyu murenge wa Kirimbi wibukaga ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 29 y'abatutsi bazize Jenoside yakorwe abatutsi mu 1994.
Iyi mibiri irimo iyimuwe aho yari yarashyinguwe mu miryango n'indi yagiye iboneka binyuze mu bikorwa binyuranye by'ubwubatsi cyangwa ubuhinzi.
Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yafashe mu mugongo imiryango yashyinguye mu cyubahiro abayo kandi ahumuriza abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kirimbi.
Urwibutso rwa jenoside rwa Kirimbi ruherereye mu kagari ka Muhororo umudugudu wa Nyagacaca, rukaba ruruhukiyemo abatutsi 7040 bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Benshi mu baruhukiye muri uru rwibutso ni abahiciwe ubwo bari bahahungiye kuko hari urusengero rw'Abadivantisti b'umunsi wa 7, bahagana bizeye ko bazahakirira ariko biba iby'ubusa kuko kuko baje kuhicirwa.
"TWIBUKE TWIYUBAKA"
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…