Amarushanwa y'umurenge Kagame Cup 2024-2025 yasojwe none mu karere ka Nyamasheke

Abakinnyi ba Mahembe na Nyabitekeri bafashe ifoto n'abayobozi mbere y'umukino

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, mu karere ka Nyamasheke habaye amarushanwa y'umurenge Kagame Cup 2024-2025. Aya marushanwa yabimburiwe n'umukino w'amagare, watangijwe n'umuyobozi w'akarere wugirije ushinzwe ubukungu Bwana MUHAYEZU Joseph Désiré. Hakurikiyeho imikino inyuranye y'amaboko harimo (volleyball), (basketball) n'igisoro, gusiganwa ku maguru, gusimbuka n'imikino y'umupira w'amaguru mu bagabo n'abagore.


Ikipe y'abagore ya Mahembe na Rangiro zafashe ifoto n'abayobozi mbere yo kumvana imitsi

Umukino w’amaguru mu bagore watangijwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Ubukungu imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukankusi Athanasie, ukaba wahuje ikipe y’abagore y’umurenge wa Mahembe yatsinze iya Rangiro ibitego 10-0.
 

Umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse atangiza umupira hagati ya Nyabitekeri na Mahembe

Umupira w’amaguru mu bagabo watangijwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, uhuza ikipe y’umurenge wa Nyabitekeri n’iya Mahembe, Nyabitekeri ikaba yatsinze Mahembe bitego 3-1.


Insanganyamatsiko y’aya marushanwa yagiraga iti: “Twimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage aba ku isonga.”


Umuyobozi w'akarere wungirije Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré ashyikiriza igikombe Nyabitekeri

Imikono yasojwe no gutanga ibihembo ku makipe n'abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi.


Asoza ku mugaragaro amarushanwa y'umurenge Kagame Cup 2024-2025 ku rwego rw'akarere ka Nyamasheke, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana MUHAYEZU Joseph Désiré, yashimiye amakipe yitabiriye aya marushanwa, ashimangira ko imikino ari kimwe mu byafasha kwimakaza imiyoborere myiza kandi umuturage agahora ku isonga.


 Abafana bari bakubise buzuye


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->