Amarushanwa y'umurenge Kagame Cup 2024-2025 yasojwe none mu karere ka Nyamasheke
Abakinnyi ba Mahembe na Nyabitekeri bafashe ifoto n'abayobozi mbere y'umukino
Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, mu karere ka Nyamasheke habaye amarushanwa y'umurenge Kagame Cup 2024-2025. Aya marushanwa yabimburiwe n'umukino w'amagare, watangijwe n'umuyobozi w'akarere wugirije ushinzwe ubukungu Bwana MUHAYEZU Joseph Désiré. Hakurikiyeho imikino inyuranye y'amaboko harimo (volleyball), (basketball) n'igisoro, gusiganwa ku maguru, gusimbuka n'imikino y'umupira w'amaguru mu bagabo n'abagore.

Ikipe y'abagore ya Mahembe na Rangiro zafashe ifoto n'abayobozi mbere yo kumvana imitsi
Umukino w’amaguru mu bagore watangijwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Ubukungu imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukankusi Athanasie, ukaba wahuje ikipe y’abagore y’umurenge wa Mahembe yatsinze iya Rangiro ibitego 10-0.
Umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse atangiza umupira hagati ya Nyabitekeri na Mahembe
Umupira w’amaguru mu bagabo watangijwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, uhuza ikipe y’umurenge wa Nyabitekeri n’iya Mahembe, Nyabitekeri ikaba yatsinze Mahembe bitego 3-1.
Insanganyamatsiko y’aya marushanwa yagiraga iti: “Twimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage aba ku isonga.”

Umuyobozi w'akarere wungirije Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré ashyikiriza igikombe Nyabitekeri
Imikono yasojwe no gutanga ibihembo ku makipe n'abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi.
Asoza ku mugaragaro amarushanwa y'umurenge Kagame Cup 2024-2025 ku rwego rw'akarere ka Nyamasheke, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana MUHAYEZU Joseph Désiré, yashimiye amakipe yitabiriye aya marushanwa, ashimangira ko imikino ari kimwe mu byafasha kwimakaza imiyoborere myiza kandi umuturage agahora ku isonga.

Abafana bari bakubise buzuye

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…