Imikono ibanza y'amarushanwa umurenge Kagame Cup ku rwego rw'intara yahuje Nyamasheke na Rusizi
Kuri uyu wa 05/03/2025 umuyobozi w’akarere Bwana Mupenzi Narcisse n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré batangije imikino ibanza y’amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2024-2025 ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba, ku makipe ahagarariye uturere twa Nyamasheke na Rusizi mu bagore n’abagabo.
Mu bagore akarere ka Rusizi kari gahagarariwe n’umurenge wa Rwimbogo naho Nyamasheke ikaba yari yaserukiwe n’umurenge wa Mahembe. Umuyobozi w’akarere Bwana Mupenzi Narcisse afatanyije n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye batangije umupira wahuzaga amakipe y’abagore, uyu mukino ukaba warangiye ikipe y’abagore ya Mahembe yari ihagarariye akarere ka Nyamasheke inyagiye iya Rwimbogo yari ihagarariye akarere ka Rusizi ibitego 4-0.
Nyuma y’umukino w’abagore, amakipe y’abagabo ahagarariye uturere twa Nyamasheke na Rusizi nayo yagombaga kwisobanura aho ikipe ya Nyabitekeri yari ihagarariye akarere ka Nyamasheke yacakiranye n’ikipe ya Gihundwe yari ihagarariye akarere ka Rusizi. Uyu mukino watangijwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Muhayeyezu Jeseph Désiré, ukaba warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izabera i Rusizi ku Cyumweru tariki ya 09/03/2025.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…