Imiryango 117 yasenyewe n’ Ibiza yashyikirijwe inzu

Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2022, imiryango 117 yo mu Murenge wa Bushekeri yashyikirijwe inzuyubakiwe nyuma y’ uko ihuye n’ ibiza byatewe n’ imvura nyinshi yo muri Gicurasi 2021 yatumye ubutaka butwarwa n’ inkangu, amazu y’ aba baturage akangirika bikomeye ariko ku bw’ Amahirwe nta muturage wahasize ubuzima.

Minisitiri w’ Ibikorwa by’ Ubutabazi Kayisire Marie Solange wari kumwe na Guverineri w’ Intara y’ Iburengerazuba ubwo batahaga izi nzu, bashimiye abaturage uburyo bihanganye bakitwara neza ubwo bahuraga n’ Ibiza, kugeza uyu munsi bahabwa inzu basabwa gukomeza kuzibungabunga bazikorera amasuku kugira ngo zitangirika vuba.

Minisitiri yakomeje kwibutsa abaturage ko bakwiye gukomeza kwita ku bikorwa bitandukanye byo kurwanya ibiza kugira ngo aho bishoboka byirindwe kugira ngo abantu bekuhasiga ubuzima no kuhatakariza imitungo.

Abaturage batujwe muri aya mazu barashimira ubuyobozi bwiza bw’ Igihugu bwabazirikanye igihe bari mu kaga, bukabafasha mu gihe cyari kibakomereye kugeza ubwo batujwe mu nzu zijyane n’ igihe ndetse ziruta izajyanwe n’ Ibiza.

Usibye izi nzu 117 zatashywe uyu munsi mu Karere hose uyu mwaka urangiye wa 2021-2022 hubakiwe imiryango 166 yahuye n’ Ibiza.


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->