Inama Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye ya 2016-2017

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017  habaye Inama idasanzwe y’Inama Njyama y’Akarere ka Nyamasheke  yari ifite ku murongo w’ibyigwa ingingo imwe yo kwemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2016-2017 nk’uko byasobanuwe na Visi perezida w’Inama  Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke Bwana Léonce NDASHIMYE.

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo akaba n’Umugenga w’Ingengo y’Imari Bwana NIYIBIZI NTABYERA Hubert, kuvugurura ingengo y’imari biterwa n’uko haba hagiye haboneka impinduka hagati mu mwaka hakagira bimwe mu bikorwa bitari byateganyijwe bba ngombwa ko bikorwa cyangwa se bimwe mu byateganyijwe biba ngombwa ko bihinduka bityo bikaba ngombwa ko haba impinduka hagati mu mwaka.

Hashingiwe kuri izo mpinduka rero, uyu munsi hatowe ingengo y’imari ivuguruye ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari makumyabiri, miliyoni magana abiri na mirongo ine, ibihumbi magana ane n’icyenda na maganaatatu na cumi n’ane (20,240,409,314 Rwf) mu gihe ingengo y’imari yari iteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka ari Miriyari cumi n’umunani, miriyoni mirongo itatu n’imwe  ibihumbi magana abiri na cumi na magana ane na mirongo ine n’atandatu (18,031,210,446 Rwf) Hakaba harimo ikinyuranyo cya miliyari ebyirimiriyoni magana abiri n’icyenda ibihumbi ijana na mirongo icyenda n’umunani na magana inani na mirongo itandatu (2,209,198,868 Rwf) azakoreshwa muri bimwe mu bikorwa bizakorwa bitari biteganyijwe ndetse n’ibindi by’iterambere.

 

TUYIZERE Jacques

PRMCO/Nyamasheke District


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->