Inama Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye ya 2016-2017

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017  habaye Inama idasanzwe y’Inama Njyama y’Akarere ka Nyamasheke  yari ifite ku murongo w’ibyigwa ingingo imwe yo kwemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2016-2017 nk’uko byasobanuwe na Visi perezida w’Inama  Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke Bwana Léonce NDASHIMYE.

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo akaba n’Umugenga w’Ingengo y’Imari Bwana NIYIBIZI NTABYERA Hubert, kuvugurura ingengo y’imari biterwa n’uko haba hagiye haboneka impinduka hagati mu mwaka hakagira bimwe mu bikorwa bitari byateganyijwe bba ngombwa ko bikorwa cyangwa se bimwe mu byateganyijwe biba ngombwa ko bihinduka bityo bikaba ngombwa ko haba impinduka hagati mu mwaka.

Hashingiwe kuri izo mpinduka rero, uyu munsi hatowe ingengo y’imari ivuguruye ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari makumyabiri, miliyoni magana abiri na mirongo ine, ibihumbi magana ane n’icyenda na maganaatatu na cumi n’ane (20,240,409,314 Rwf) mu gihe ingengo y’imari yari iteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka ari Miriyari cumi n’umunani, miriyoni mirongo itatu n’imwe  ibihumbi magana abiri na cumi na magana ane na mirongo ine n’atandatu (18,031,210,446 Rwf) Hakaba harimo ikinyuranyo cya miliyari ebyirimiriyoni magana abiri n’icyenda ibihumbi ijana na mirongo icyenda n’umunani na magana inani na mirongo itandatu (2,209,198,868 Rwf) azakoreshwa muri bimwe mu bikorwa bizakorwa bitari biteganyijwe ndetse n’ibindi by’iterambere.

 

TUYIZERE Jacques

PRMCO/Nyamasheke District


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->