Ingengo y'imari y'umwaka 2025-2026 isaga miliyali 40 yemejwe n'inama njyanama y'akarere
Inama isanzwe y'inama njyana y'akarere ka Nyamasheke yeteranye ku wa 28 Kamena 2025 iyobowe na perezida wa njyanama y'akarere Prof. Kamana Emmanuel yiga ku ngingo zinyuranye zirimo no kwemeza ingengo y'imari y'umwaka 2025-2026
Iyi nama yari yitabiriwe n'abajyanama muri njyanama y'akarere n'abatumirwa, yiga ku ngingo zinyuranye zirimo kwemeza imyanzuro y'inama iheruka ku wa 29 Werurwe 2025, kugezwaho ishusho rusange y'ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya 2024-2025, kugaragarizwa ingengo y'imari umwaka 2025-2026 n'uko izakoreshwa mu nkingi z'imiyoborere myiza, iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza, uko akarere gahagaze mu mihigo n'ibindi.
Nyuma yo kugaragarizwa ibikorwa binini biteganyijwe mu mwaka wa 2025-2026 n'ingengo y'imari bizatwara aho ibyo bikorwa byose bizatwara ingengo y'imari isaga miliyali 40, inama njyanama y'akarere yemeje iyo ngengo y'imali.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…