Iyo tubona inkotanyi zikiriho, ibyongibyo bikomeza kutwubakamo icyizere cy'ejo hazaza heza

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by'umwihariko mu murenge wa Karengera ihibukwaga jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu wa 27 Mata 2025, umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yafashe mu mugongo kandi ahumuriza abacitse ku icumu bafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa jenoside rw'umurenge wa Karengera. 

Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kunamira no gusubiza agaciro abazize jenoside yakorewe  abatutsi, ukaba umwanya kandi wo gukora ibindi bikorwa hagamijwe ko jenoside itazongera kubaho ukundi. 

Yagaragaje ko abakoze jenoside babazwa n'uko batageze ku mugambi mubisha wabo 100% ari nayo mpamvu bibatera ipfunwe, bakaba bashaka ubuyo bwose bwo guhora bayipfobya no kiyihakana. 

Agira icyo asaba urubyiruko n'abandi bitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka31, yagize ati:" Rubyiruko muteraniye hano nabonye kandi mugize umubare munini uri hano, kubaka u Rwanda rutajegajega, ni ukubaka ubumwe bw'abanyarwanda. Inyigisho mbi mushobora kubona hirya no hino, turabizi neza ko mwahawe uburenganzira bwo kwiga butuma buri wese agira ubushobozi bwo gusesengura ibyo abwirwa, ibyo abona ndetse n'ibyo yumva aho ari ho hose.… Iyo tubona rero inkotanyi zikiriho, ibyongibyo bikomeza kutwubakamo icyizere, twagihuza n'amagambo meza n'umugambi twabonye urubyiruko rufite binyuze mu muvugo twagejejweho n'uriya mwana, bigakomeza kuduha icyizere. Iyo dufite icyizere cy'igihugu, umutekano, imiyoborere myiza, bituma twizera ko dufite igihugu gifite ejo hazaza heza."

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Karengera cyitabiriwe na komite nyobozi y'akarere ka Nyamasheke, abagize komite y'umutekano y'akarere itaguye, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyamsheke n'abandi bashyitsi mu nzego zinyuranye.

Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Karengera ruruhukiyemo abagera ku 141 bazize jenoside yakorewe abatutsi, aba bakaba bari bahungiye ku cyahoze ari Komine Karengera ndetse na Paruwasi Gatolika ya Mwezi ariko bose bakicwa nta kirengera. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->