Iyo uri umuyobozi, utanga serivisi nziza ku rugero rurenze uko wowe wifuza kuyihabwa: Hon. Uwingabe Solange
Mu ruzinduko rw'akazi barimo mu karere ka Nyamasheke, Hon. Uwingabe Solange na mugenzi we Hon. Kalisa Jean Sauveur kuri uyu wa 03 Kamena 2025 bakomereje mu mirenge ya Nyabitekeri na Rangiro.
Aganira n'ibyiciro byihariye by'ubuyobozi bw'ibanze mu murenge wa Nyabitekeri, Hon. Uwingabe Solange yasabye abayobozi gutanga serivisi nziza ku rugero rurenze urwo bo bifuza kuyihabwaho, agira ati: "iyo uri umuyobozi, utanga serivisi nziza ku rugero rurenze uko wowe wifuza kuyihabwa."
Yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko abadepite bari mu turere dutandukanye mu rwego rwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Yasabye ko mu biganito hareberwa hamwe ibibazo by'abaturage n'uburyo bikemurwa.
Uru ruzinduko rw'abadepite mu karere ruribanda ku mitangire ya serivisi by'umwihariko serivisi zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, ari yo mpamvu nyuma y'ibiganiro hasuwe ahatangirwa izo serivisi cyane cyane iz'Irembo.



Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…