Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe imbaraga , guhangana n’ingaruka zayo nabyo bisaba imbaraga

Ubwo hasozwaga icyumweru cy’Icyunamo kuri uyu wa 13 Mata 2019, abayobozi batandukanye bafashe ijambo bagarutse ku bukana bukana bukabije bwateguranywe jenoside n’imbaraga zakoreshejwe mu kuyishyira mu bikorwa maze bigatuma ihitana imbaga y’Abanyarwanda basaga miliyoni.

usibye imbaraga jenoside yakorwanywe ariko abenshi mu bayirokotse barishimira intabwe bamaze gutera muri iyi myaka 25 ishize  bakanashima ubuyobozi bwiza bubafashije kubana n’abandi nk’Abanyarwanda nta kuvangura uko ari ko kose.

Pasteur Muremangingo René warokotse jenoside yakorewe abatutsi  mu buhanmya yatanze yavuze ku rugendo rukomeye yakoze mbere ya jenoside azira ko yari mu bwoko bwise abatutsi, akabuzwa kwiga ariko Imana ikaza kumufasha nyuma yo gutsinda inshuro nyinshi atemererwaq akaz kujya kwiga muri Kaminuza I Kigali. Avuga urugendo rugoye yakoze muri jenoside ariko Imana ikaza kumurokora. Kuri ubu rero Pasteur Muremangingo René amaze kubyara abana benshi ndetse afite n’umukumbi ayobora mui gihe yariyarabujijwe amahirwe yo kujya mu iseminari nto ngo nta burere yagize nta cyo yazamarira abandi.

Pasteur René avuga ko u Rwanda ruzatera imbere kubera amashami yashibutse muri ayo mateka yose anaboneraho gusaba ababyeyi kurushaho konsa abana ineza n’urukundo niba bajkneye kubaka u Rwanda ruzira jenoside n’ingenjgabitekerezo yayo. Ati “aba bana banjye nabyaye, babatoje ibintu bikurikira : ubupfura, ubunyangamugayo n’urukundo.

Hon Senateri Mushinzimana Aponinnaire wari umushyitsi Mukuru kuri uyu munsi na we yibukije ko jenoside yateguranwe ubuakana n’ingirwabanyabwenge bityo ko iyo myumvire ikwiye gukosorwa na none n’abanyabwenge ariko noneho buzima maze tukubaka u Rwanda ruzima.

Imihango yo gusoza iki cyumweru yakorewe mu Murenge wa Kanjongo ibimburirwa n’urugendo rwo kwibuka rwahereye muri santere ya Tyazo no mu Kabuga rwerekeza ku rwibutso rwa jenoside rwa Kibogora aho bunamiye imibiri 4996 iharuhukiye banacana urumuri rw’Ikizere nyuma ibiganiro bikomereza ku Biro by’ Umurenge wa Kanjongo ahahoze ari Komini Kirambo.


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->